Byari ibyishimo byinshi kuwa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2015, aho Abanyarwanda baba mu Busuwisi n’inshuti zabo basusurukijwe n’umuhanzi Masamba intore, imbyino nyarwanda, ndetse n’abakaraza bo mu gihugu cy’ abaturanyi cy’u Burundi mu gitaramo bise « Rwanda Night »
Iki gitaramo cyateguwe n’ishyirahamwe « The East African Community Association-Geneva » ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi ndetse n’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Busuwisi (Communauté Rwandaise de Suisse).
Iki gitaramo cyabimbujwe n’ijambo ry’ikaze rya Ambasaderi Dr. Francois Xavier Ngarambe, washimiye cyane Abanyarwanda n’inshuti zabo zo mu muryango w’ibihugu byaa Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’izituye mu Busuwisi bitabiriye icyo gitaramo cy’inkera.
Yakomeje aha ikaze abahagarariye ibihugu byabo mu Busuwisi bari bitabiriye «Rwanda Night » aribo Ambasaderi w’u Burundi ndetse n’uwa Tanzania. Ambasaderi yifurije abari aho bose umwaka mushya muhire wa 2015 anakangurira buri wese, abakuru n’abato, gushishikarira umurimo, abifuriza kugera ku ntego buri wese yiyemeje.
Abitabariye « Rwanda Night » basusurikijwe n’itorero « Urunana » ryabakumbuje cyane u Rwanda. Imbyino n’ingoma biranga umuco w’u Burundi na byo biri mu byanejeje cyane abari bitabiriye icyo gitaramo.
Masamba Intore wari utegerejwe na benshi yakumbuje Abanyarwanda umuco gakondo mu ndirimbo ze wabonaga ziririmbwa na bose. Nyuma y’imbyino gakondo, umunyarwandakazi DJ Princess Flora uba mu Bubiligi yataramanye n’abaraho kugeza mu rukerera.
Mu kiganiro na Ambasaderi Dr. Ngarambe, yaduhishuriye ko iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na Ambassade ari kimwe mu bikorwa biteganyijwe uyu mwaka bigamije guhuza Abanyarwanda, gukomeza ubumwe bwabo, kubakangurira gukora biteza imbere ariko bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kwihesha agaciro no kugaragaza isura nziza y’u Rwanda.
Abanyarwanda twagiranye na bo ikiganiro wabonaga badashaka kurekurana, bose bagira bati" Gahunda zihuza abantu, zisingiza umuco wabo zikabakumbuza urwababyaye ziragahoraho". Abandi bo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba bati "muduhaye urugero rwiza natwe tuzarukurikiza tudatinze".



















TANGA IGITEKEREZO