00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Iradukunda yatangiye gukabya inzozi mu gutunganya amashusho

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 14 June 2016 saa 12:30
Yasuwe :

Iradukunda Julien w’imyaka 22 y’amavuko, yatangiye kwigaragaza mu batunganya amashusho y’indirimbo batanga icyizere cy’ahazaza mu Bubiligi mu gihe gito amaze abikora.

Yahisemo kwihangira umurimo no kwiyungura ubumenyi mu byo gutunganya amashusho y’indirimbo mu gihe hari urubyiruko rugera mu bihugu byateye imbere rugatwarwa na byinshi birurangaza ntirubyaze umusaruro igihe cyarwo.

Mu kiganiro na IGIHE, Julien Iradukunda, avuga ko mu myaka itanu amaze mu Bubiligi amaze gutera intambwe igaragara mu mwuga yahisemo wo gutunganya amashusho ajyanye n’ibikorwa byo kwerekana ibihangano by’abahanzi.

Mu myaka yashize uyu mwuga wakorwaga n’abahanga bubatse amateka i Burayi cyo kimwe n’abo muri Amerika, ariko ubu abanzi b’Abanyarwanda, haba mu gihugu no hanze muri Diaspora hari abasore n’inkumi bawukora neza.

Iradukunda avuga ko yifuza gutera imbere byisumbuyeho mu gutunganya amashusho y’indirimbo na filime.

Yagize ati “Mu by’ukuri icyerekezo mfite muri aka kazi, ni guteza imbere abahanzi nyarwanda nkaba nakora ndetse n’ibindi bijyanye no gutunganya amashusho nka za film n’ibindi ni nayo mpamvu nabitangiye.”

IGIHE : Waje mu Bubiligi ari byo bikuzanye ?

Iradukunda: Oya naje muri 2011 nsanga ababyeyi banjye bari batuye mu Bubiligi, ndangije imyaka ine y’amashuri yisumbuye i Gitwe muri ESAPAG, mu ishami rya Computer Science. Ngeze inaha nakomeje kwiga ndangiza amashuri yisumbuye, ubu nkaba ndi mu mwaka wa mbere wa Kaminuza ERASMUS Hogeschool

Ibijyanye n’amashusho mbikora kuko mbikunda kandi nifuza kugera ku rwego nafatanya na bagenzi banjye bo mu Rwanda, mbese tugafatanya kugirango twese duheshe ishema igihugu cyacu no muri uyu mwuga ukurikirwa n’abatari bake cyane urubyiruko ku rwego mpuzamahanga.

IGIHE: Aka kazi niko kagutunze?

Iradukunda: Sinavuga ko ari byo bintunze cyane cyane ko nkiri umunyeshuri kandi nkaba niga ibitandukanye n’ibyo nkora muri video production. Amafaranga mvanamo amfasha kugura ibindi byuma bigezweho nka drone cyangwa nkaba nagura ibindi bikoresho bigezweho nta muntu nitabaje cyangwa ngo nguze. Bityo bituma ntera imbere kandi n’abaza ngo dukorane bagenda biyongera n’akazi kagakorwa neza.

IGIHE: Ni abahe bahanzi wifuza kuba wakorera amashusho bishobotse ?

Iradukunda : Ku bwanjye rwose numva indoto zanjye ari ugukora aka kazi neza mu rwego rushimishije noneho abahanzi bakazanwa n’uko nerekanye ubushobozi, abahanzi bose bakora ibintu byiza, nifuza gukorana nabo.

Ariko kandi mu nashimishwa cyane no gukorana na Stromae, Diamond, Rihanna n’abandi.

Mu minsi ishize, Julien Iradukunda yatunganyije amashusho y’indirimbo “Only You” ya Ben Kayiranga afatanyije na The Ben. Yanatunganyije nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi nka Charles Uwizeye, M-Lambert, Selemani n’abandi.

Julien Iradukunda yifuza kuzakorera amashusho Rihanna, Stromae n'abandi

Iradukunda avuga ko kuba yarakoze amashusho y’indirimbo ya Ben Kayiranga na The Ben ngo byaramwubatse cyane ndetse bimwongerera imbaraga.

Ati “Nabyo byaranyubatse cyane bintera imbaraga, kuko nari narabyifuje none byarabaye . Mu buzima ni uguhora umuntu yifuza ibirenze, bikaba byiza iyo ukabije inzozi.”

Julien Iradukunda mu kazi

Imwe mu ndirimbo Iradukunda yatunganyije

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages