Uretse gushimira Gen. Muhoozi, Tyres Gibson yasezeranyije uyu Mugaba w’Ingabo za Uganda, kuzamuhuza na Beyoncé amaze igihe yifuza kuzahura na we.
Ibi byose bikubiye mu ibaruwa ndende Tyres Gibson yandikiye Gen Muhoozi akayinyuza ku mbuga nkoranyambaga ze.
Muri iyi baruwa, Tyres Gibson yagize ati “Ndabashimira urukundo n’icyubahiro mwanyeretse ubwo nari muri Uganda. Kuva nkihagera, numvise nakiriwe neza namwe, umuryango wanyu ndetse na Nyakubahwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Nzahora nzirikana kandi nshimira cyane uko mwanyakiriye.”
By’umwihariko Tyres Gibson yahishuye ko yatumiye Gen Muhoozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse amusezeranya kuzakora ibishoboka byose akamuhuza na Beyoncé.
Ati “Bwana Kainerugaba, ubutumire nabahaye bwo kuza i Los Angeles nimuramuka mubwemeye, mufite ijambo ryanjye ko nzakora ibishoboka byose ngo ngerageze kubahuza na mushiki wanjye, igihangange ndetse n’icyamamare Beyoncé! Umutima w’umusirikare wifuza guhura na Beyoncé reka tugerageze turebe ko byashoboka!”
Uyu mugabo wamamaye cyane nyuma yo kugaragara muri filime za ‘Fast & Furious’, yagiye muri Uganda mbere y’igitaramo azitabira muri Coffee Marathon izabera mu Karere ka Ntungamo mu Kwakira uyu mwaka. Iki gikorwa kizahuza siporo, umuziki, ubuhinzi bwa kawa ndetse n’ibikorwa by’umuco.
Nyuma yo kugera muri Uganda, ku wa 27 Kanama 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yishimiye guhura na Tyrese Gibson, amubwira ko Uganda ari mu rugo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!