Ibi birori byayobowe n’umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime Queen Latifah wari ugarutse kuyobora ibi birori nyuma y’imyaka 31.
Ibi bihembo byaranzwe no kugaruka ku itsinda BTS ryegukanye igihembo gikuru cya “Artist of the Year” ndetse rinatwara “Song of the Summer” babikesheje indirimbo “SWIM”.
Mu bandi begukanye ibi bihembo harimo Sabrina Carpenter wegukanye “Album of the Year” abikesha album “Man’s Best Friend”, mu gihe Taylor Swift wari uyoboye abandi mu mubare w’ibihembo byahatanirwaga mu byiciro umunani, nta na kimwe yegukanye nubwo atanitabiriye ibi birori.
Ibi birori byaranzwe n’udushya twinshi turimo kongera guhura kw’itsinda ‘The Pussycat Dolls’ nyuma y’imyaka 20.
Undi wanyuze benshi ni Billy Idol wahawe igihembo cy’icyubahiro cya “Lifetime Achievement Award”, asoza ibirori akora igitaramo cy’amateka.
Ku rundi ruhande, Tyla yegukanye ibihembo bibiri birimo ‘Best Afrobeats Artist’ n’icya ‘Social Song of the Year’.
Bamwe mu begukanye ibihembo bikomeye
– Artist of the Year: BTS
– Album of the Year: Sabrina Carpenter — “Man’s Best Friend”
– Song of the Year: “Golden” ya HUNTR/X
– New Artist of the Year: KATSEYE
– Best Rock/Alternative Artist: Twenty One Pilots
– Best Female R&B Artist: SZA
– Song of the Summer: “SWIM” ya BTS
– Best Throwback Song: “Rock That Body” ya Black Eyed Peas
– Best Rock/Alternative Song: “Back to Friends” ya Sombr
– Best Latin Album: Karol G
– Best Male K-Pop Artist: BTS



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!