Nubwo batakoranaga bya buri munsi ariko Icenova na Dr Nganji bakomeje kugira ibyo bafatanya, ibi bikaba ari nabyo byabyaye album y’indirimbo 13 uyu musore aherutse gushyira hanze.
Icenova yabwiye IGIHE ko iyi album yise "Umukoro" yishimiye kuyikorana na Dr Nganji batangiranye umuziki.
Yagize ati "Nayise ‘Umukoro’ kuko nashakaga gutanga umukoro mu buryo bwa gihanzi.”
Uyu muraperi avuga ko ibihangano byinshi bisohoka muri iyi minsi usanga bigaruka ku nkuru z’urukundo cyangwa ibirori nyamara hari n’izindi ngingo nyinshi zo kuririmbaho.
Ni muri urwo rwego we ahamya ko byatumye yibanda kuri izo nkuru ubundi zidakunze kugarukwaho mu buhanzi.
Icenova yahishuye ko ubwo yakoraga iyi album yakoresheje imbaraga nyinshi kuko yayifatanyaga no gukora ku ya Kane ye yise ‘Ubuvanganzo III’ ateganya gusohora uyu mwaka.
Ishimwe Olivier ukoresha izina rya Icenova mu muziki, ni umusore wavukiye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo akaba azwi mu ndirimbo nka "Uri tayari", "Abahungu", "Nyagasani" yakoranye na Bushali n’izindi nyinshi.
Ibijyanye n’umuziki uyu musore avuga ko yabigiyemo ubwo yari ararangije amashuri yisumbuye.
Afite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Icungamutungo yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Icenova wari usanzwe yiyumvamo impano avuga ko ubwo yari arangije amashuri yisumbuye ari bwo yatangiye gushaka uko yakora umuziki. Yakuranye inzozi zo kugera ikirenge mu cya Riderman.
Uyu muraperi avuga ko yagize amahirwe mu gutangira umuziki agahita ahuzwa na Producer Nganji wo muri Green Ferry bahise banatangira gukorana.
Mu myaka yamaze akorana na Green Ferry Music, Icenova yakoreyeyo album ebyiri yise ‘Ubuvanganzo I’ na ’Ubuvanganzo II’ ari na zo yaherukaga gusohora ndetse umwaka ushize yasohoye EP yise ’Self Made’.
Ego (Ibaruwa ku nshuti ya kera)
Ni indirimbo igaruka ku nkuru mpamo y’umubano we n’umuhanzi batangiranye umuziki nyuma akaza guhirwa, bityo kuri ubu bakaba batakivugana nk’uko byahoze kuko uyu mugenzi we yateye intambwe yatumye yibona nk’uwamusize hasi.
Ati “Ni umuntu twatangiranye turi inshuti twabikoraga nta bushobozi buhagije, rimwe bikadusaba kugenda n’amaguru ndetse no kurara amajoro. Uko ibintu byagiye bihinduka, urukundo twari dufitanye rwagiye rukonja.”
My little boo
‘My little boo’ ni indirimbo Icenova yaririmbyemo inkuru y’ibyamubayeho mu rukundo. Ati “Ni inkuru mpamo y’ibyambayeho mu rukundo ndetse ikunda kugaragara mu bakundana benshi aho usanga umukobwa akundana n’umusore ariko afite abandi benshi baba batamworoheye bigatuma icyizere kigenda kiyoyoka.”
Kana k’iwacu
‘Kana k’iwacu’ ni indirimbo Icenova yasubiyemo ikaba yari isanzwe ari iy’umuhanzi Nizeyimana Jules. Ahamya ko bahisemo kuyishyira mu mudiho wa Kinyatrap ariko ntacyo bahinduye ku mwimerere wayo.
Umukoro ’Intro’
Indirimbo ‘Umukoro’ uyu musore yanitiriye album ye ya gatatu, ivuga ku gitekerezo rusange cyatumye ayikoraho.
Ati “Nashakaga gutanga umukoro mu buryo bwa gihanzi, ndetse nanjye ubwanjye nshaka kwiha umukoro kuko gukora iyi album byansabye kwiyuha akuya kuko nakoreraga rimwe indirimbo ebyiri icya rimwe. Nagombaga kuba mfite ibintu byinshi byo kuririmbaho.”
Bad boy
‘Bad boy’ ni indirimbo uyu muhanzi ahamya ko ivuga ukuntu abantu basigaye bigira ibiharamagara ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bakurikirwe na benshi muri ibi bihe Isi igezemo iyobowe n’imbuga nkoranyambaga.
Ati “Usanga kugira ngo abantu bagukurikire bigusaba kwigira igiharamagara cyangwa umurakare cyangwa ukerekana ko ari wowe uzi cyangwa ushoboye byose.”
Ruhaya
Icenova ahamya ko indirimbo ’Ruhaya’ ari yo akunda kurusha izindi zose ziri kuri iyi album kuko irimo ukuri kwinshi nubwo ubutumwa buyirimo buzimije mu buryo bwa gihanzi.
Ni indirimbo igaragaza uburyo ikiremwamuntu cyabaye nk’inyamaswa nubwo abantu bataba mu ishyamba ariko bagendera ku itegeko ry’ishyamba aho akaruta akandi kakamira.
Inkuta za roho
‘Inkuta za roho’ ni indirimbo igaruka ku buryo Isi y’iki gihe ibayeho ku kinyoma cyiganje ariko umutima w’umuntu uba uzi ukuri.
Fora itama
’Fora itama’ ni ijambo rikunze gukoreshwa n’urubyiruko risobanura ‘kurya’ cyangwa gushyira mu gifu.
Ni indirimbo igaragaza uko ikiremwamuntu kuva kivutse kugeza gitabarutse usanga ikintu gishyirwa imbere mu buzima ari uguhiga ikijya mu nda yaba ku muto, ukuze, umukire cyangwa umukene bose bagahuza intego.
Ibihe
’Ibihe’ ni indirimbo ivuga ku buryo abanu batajya bishimira ubuzima bwa buri munsi ahubwo ugasanga bahangayikishijwe n’ahazaza nyamara nta kibizeza ko icyo gihe bazaba bahari.
Uretse izi ndirimbo Icenova abasha gusobanura byihariye, iyi album iriho indirimbo nka "Kilo part II", "Up", "Kambali" na "Nil".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!