00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twumvane Ep ‘Long story’ ya Memo, umuhanzi ufite impano yashimwe na Davydenko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 May 2024 saa 11:31
Yasuwe :

Memo ni umusore ukiri muto ariko uri kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda abifashijwemo na Davydenko wiyemeje gufasha uyu muhanzi ufite impano mu muziki ndetse kuri ubu akaba yamaze gusohora EP ye nshya yise ‘Long story’.

Memo avuga ko EP y’indirimbo eshanu yahisemo kuyita ‘long story’ kuko ibara inkuru zitandukanye.

Ati “Ni EP nise gutyo kuko ivuga ku buzima bwanjye bwite n’ibintu bitandukanye nyuramo umunsi ku wundi.”

Uyu muhanzi avuga ko iyi EP amaze igihe ayikoraho kuko yatangiye kuyandika mu Ukuboza 2023 kugeza muri Mata 2024.

Free

Iyi ni indirimbo Memo ahamya ko yise ‘Free’ kuko igaruka ku buzima bwe bwa buri munsi bw’umuziki aho usanga kugira ngo akabye inzozi ze bimusaba kugira ibyo yigomwa kugira ngo abe uwo yifuza kuba we cyangwa ufite icyo amariye abandi.

Away

Memo avuga ko iyi ari indirimbo yanditse mu 2020, ikaba igaruka ku bintu bitandukanye birimo igitero cya mbere kigaruka ku buzima bwa Se umubyara wanyuze mu bihe byamukomereye birimo n’uburwayi butamworoheye kugeza yitabye Imana mu 2021.

Ni mu gihe igitero cya kabiri cyo kigaruka ku buzima bwo mu mutwe, kikagaruka ku buryo ari ingenzi kutiheba mu buzima.

Last time
Iyi ndirimbo Memo yayikoranye na Bwiza ashimira cyane kuba yaremeye ko bakorana, iyi ikaba igaruka nkuru y’umusore wakunze umukobwa urukundo rukagera aharyoshye icyakora bikarangira amufatanye n’undi musore.

Uyu munsi

Iyi ndirimbo Memo ahamya ko yayanditse umunsi yari mu byishimo, mu birori by’isabukuru y’amavuko ye, ni indirimbo yo kwishima by’umwihariko ku muntu wese wongerewe umwaka mushya wo kubaho.

Music

Music ni indirimbo Memo ahamya ko yanditse yibanze ku rukundo n’akamaro k’umuziki mu buzima bwe bwa buri munsi cyane ko ariwo umufasha gusobanura neza amarangamutima ye n’ibyiyimviro bye abinyujije mu gucuranga no kuririmba.

Memo w’imyaka 24 ubusanzwe yitwa Kabango Kevin, yavukiye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ari na ho yakuriye mu muryango w’abana bane akaba bucura muri bo.

Iyo muganira, avuga ko yatangiye kuririmba akiri mu mashuri yisumbuye ari na ho yatangiye kwigira guitar kuko yakundaga abahanzi nka Bob Marley, Sauti Sol na Ed Sheeran bityo agasanga guitar yari inzira nziza yo kugera ikirenge mu cy’aba yakundaga bikomeye.

Mu kwiga guitar uyu musore yemeza ko yatangiye asubiramo indirimbo z’abandi, icyakora uko iminsi yicumaga agenda atangira kwandika ize bwite gusa agorwa no kubona ubushobozi bwo kuzijyana muri studio.

Mu 2019 nibwo bwa mbere uyu musore wari utaratangira kwitwa Memo, yabonye ubushobozi ajya muri studio akorayo indirimbo ya mbere yise ‘Buhoro’ ayikorewe na Producer X.

Ni indirimbo itaramenyekanye cyane ariko bake bayumvise barimo DJ Miller na DJ Marnaud bakunze impano y’uyu musore, bahita biyemeza kumuhuza na Davydenko ngo abe yashyira itafari ku iterambere ry’uyu muhazi wari ufite impano itaramamara.

Nguko uko DJ Kevin Klein na Davydenko nabo batigeze bajijinganya gutangira gufasha uyu musore wari ukiri muto ariko agaragaza impano idasanzwe.

Mu gihe bari batangiye gukorana mu 2020, nibwo hadutse icyorezo cya Covid-19 gikoma mu nkokora ibikorwa byabo, ariko birushaho kuba bibi ubwo DJ Miller wari wamufashije guhura n’abo akorana na bo yari amaze gupfa.

Memo ni umuhanzi ufite impano yashimwe n'abarimo Davydenko unamufasha mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .