Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yamaraga gushyira hanze iyi album. Ati “Iyi album Muvumwamata nayituye nyogokuru wanjye. Ni we wampaye ubuhanzi, ni we watumye menya kuririmba. Impamvu namuhaye igisigo cya Muvumwamata bivuga muragwamugisha, ni nk’igisigo namuhaye cyo kumushimira.”
Abajijwe ubutumwa buri kuri album ye nshya, yavuze ko butandukanye kuko yashakaga gukora ku nguni zose z’abakunzi be no ku mitima y’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Ati "Kuri iyi album hariho urukundo rusanzwe, gushimira ababyeyi, gukunda igihugu, ibihozo by’abageni n’indirimbo za kera harimo n’iz’imipira za kera zo ku bw’Umwami Mutara II Rudahigwa. Nafashe indirimbo zanjye zirindwi n’izindi zirindwi za kera ntashaka ko zazimira, nicyo nshaka kujya nkora izanjya nkazivanga n’iza kera.”
Cyusa yavuze ko kuri iyi album ye nshya nta muhanzi bahuriyeho, ariko ateganya kuzakorana n’abandi bane nyuma kujya hanze.
Ati “Murahita mubibona, iyi album yari umwihariko wanjye. ‘Migabo’ yabanje ntabwo nigeze nyishyira ku isoko nagendaga mpa abantu imwe imwe, ariko iyi nahisemo kuyiha abantu ngo bumve umwimerere w’indirimbo ziriho.”
Avuga ko indirimbo yiteze ko izatungura benshi ari iyo yise “Urukundo” yashyizemo urusobe rw’amayugi ayavanga na saxophone n’amakondera n’icyembe ku buryo yakoze umuziki uvanze muri iyi ndirimbo irimo ubuhanga bwinshi mu njyana y’ibicurangisho.
Agaragaza ko izindi ziriho zikoze neza zirimo iyo yise “Abarwanashyaka”, “Ndore” n’iyo yise “Umusare”. Ati “Ni indirimbo nitondeye zirimo ubuhanga.”
Yavuze ko yagiye avanga ibicurangisho bya kizungu n’ibya gakondo ariko ntave mu mwimerere we. Agaragaza ko yashimishijwe no kuyikora kuko yayitondeye.
Ati “Nshimishije umutima wanjye kuko niyo album nitondeye, nanayitura umubyeyi wanjye wampaye ubu buhanzi. Nayishyize hanze afite imyaka 84 ntawe umenya uko bigenda ariko nibura akiri ku Isi abonye ko icyo yampaye cyabyaye umusaruro.”
Agaragaza ko indirimbo nka “Abarwanashyaka” n’iyitwa “Umusare” ari uyu mubyeyi wazimwigishije. Avuga ko ashaka kumenya uko abanyarwanda bayakira ubundi akareba niba yategura igitaramo cyo kuyimurika.
Asaba abanyarwanda gukunda umuziki gakondo nawe akora kandi bakabashyigikira kuko bari gukora ibintu byiza byajya ku ruhando mpuzamahanga.
Iyi album ije ikurikira iyo uyu muhanzi yise “Migabo’’ iriho indirimbo yayitiriwe yahimbiye Perezida Paul Kagame n’izindi zakunzwe zirimo “Umwitero’’, ‘‘Muhoza (Cover Song)”, “Rwanda Nkunda” n’izindi nyinshi.
Indirimbo ziri kuri album ya Cyusa



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!