Zeo Trap, uhamya ko ataratangira gukirigita ku ifaranga riva mu bitaramo bikomeye mu Rwanda, avuga ko biri mu byamugoye muri uru rugendo rw’imyaka itanu cyane ko gukora umuziki bihenze mu gihe uburyo bwo kuwubyaza amafaranga bukiri buke.
Ati “Urumva mu 2021 ni bwo natangiye kuririmba ku giti cyanjye, kuko mbere nabanje gukorera mu itsinda nubwo ntatinzemo. Navuga ko ingorane duhura na zo ari uko umuziki w’ubu uhenze, kandi ugasanga abaraperi badakunze guhabwa akazi.”
Ku rundi ruhande, Zeo Trap avuga ko nubwo abaraperi badakunze guhabwa akazi, binagoye ko amahirwe ahari yagera kuri buri wese, cyane ko umubare w’abahanzi ukomeje kwiyongera.
Ati “Ni byo, ntabwo akazi gahari kadukwira twese, ariko ikintu twasengeraga ni uko abantu badutiza amatwi. Njye nza mu muziki sinigeze ntekereza ikintu cyitwa ibiceri. N’ubu iyo bitakunda, ikintu nshimira Imana ni uko ntarabura uko nsohora imishinga.”
Uyu muraperi uri mu bagezweho muri iyi minsi yavuze ko nubwo atarabona amafaranga ahagije mu bitaramo, agerageza gukora cyane kugira ngo arebe uko yakwinjiza binyuze mu gucuruza umuziki we, bityo abone ubushobozi bwo gukomeza gukora no gushyira hanze imishinga mishya.
Zeo Trap yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yakoranye na Bull Dogg yise ’Squad ya 1’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!