Fireman yambitse impeta umukobwa ‘wamukunze abandi bose bamwanze’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Kanama 2020 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Uwimana Francis wamamaye nka Fireman, wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Kanama 2020, yasabye Kabera Charlotte bamaze imyaka ibiri bakundana ko yamubera umufasha amwambika impeta y’urukundo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Fireman wiyita Umuhungu wa Muzika yavuze ko we na Kabera bamaze imyaka hafi ibiri bakundana.

Yagize ati “Twamenyanye mbere y’uko njya i Iwawa, ibaze umwana wankunze igihe abantu bose bari baranyanze, igihe Isi yose yarankuyeho amaboko we yari ahari.”

“Nta mugore twabanaga nta n’uwo nigeze. Ubukwe buri vuba ariko sinakubwira ngo ni ryari. Ku bwanjye nsanga igihe cyari kigeze. Hari igihe uhura n’umuntu ukabona niwe, afite itandukaniro n’abandi mwahuye. “

Abajijwe ibyatumye akundwakaza uyu mukobwa, Fireman yagize ati” Ni umukobwa ukunda Imana, utandukanye n’abo njya mbona. Reba ukuntu nasaze Isi yose ibizi,nahuye n’umwana ansubiza kuri zeru anjyana gusenga. Nabonye uko nasaze nsanga ntashaka umukobwa nawe wasaze."

Fireman avuga ko amenyana bwa mbere n’uyu mukobwa yabanje kugira ngo ni ukubeshya noneho bihumira ku murari agiye i Iwawa.

Fireman uherutse gusinya amasezerano y’imikoranire n’ikigo kigiye kwita ku muziki we, avuga ko gushaka umugore ari kimwe mu bizamufasha kuwukora ku buryo bwiza.

Muri Kamena 2018 ni bwo Fireman yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo Mugo (heroine), nyuma yaje kujyanwa Iwawa mu rwego rwo kumugorora, ahava muri Nzeri 2019.

Fireman amaze kwambika impeta uyu mukobwa
Kabera Charlotte nyuma yo kwambikwa impeta na Fireman
Byari ibyishimo kuri Kabera witegura kuba umufasha wa Fireman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .