Uyu munsi uwamubwira ibyo urukundo rwakoze umwana wo mu Ruhango wisanze ari gushaka umukunzi muri Hong Kong ubanza yakongera kwegura gitari.
Ndashaka kubara inkuru ya Kavutse Olivier umwana wo mu Ruhango wisanze agiye gukuzaho undi muri Hong Kong ngo atsindire umukobwa yari yihebeye.
Ndabizi ubu hari n’utangiye kwibaza ni ba ibyo bibaho! Yego byarabaye ndetse imyaka ibaye icumi Kavutse Olivier atsindiye Amanda Fungi bakoze ubukwe mu 2016 ubu bakaba banafitanye abana babiri.
Kavutse Olivier na Amanda Fungi ushobora kudahita ubibuka ariko byibuze uribuka itsinda ‘Beauty for Ashes’ ryamamaye mu ndirimbo nka ‘Yesu ni sawa’ n’izindi nyinshi.
Mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na IGIHE, Kavutse Olivier yagarutse ku nkuru y’uko yahuye n’umugore we mu 2011, uko batangiye urugendo rw’urukundo rwabo rwabagejeje ku cyemezo cyo kubana mu 2016.
Kavutse yahishuye ko bwa mbere abona Amanda byari mu 2011, icyo gihe yari yiyambajwe mu gufasha itsinda ry’abaririmbyi bo muri Hong Kong ryari i Kigali mu bikorwa byo gukora indirimbo zabo.
Muri iryo tsinda ni ho harimo wa mukobwa waje kuvamo umugore we.
Ati “Nabasanze ahantu bari bakoreye [...] hari nk’abantu nka 50 ariko hijimye harimo amatara atamurika cyane ariko ngakomeza kumva umuntu uririmba neza, nyuma nza kumubona nkajya mureba ariko kuko nari nkijijwe ngerageza kwifata.”
Kavutse udatinya kwemeza ko yari yashimye uwo mukobwa, yatinye kugira icyo amubwira birangira banasubiye muri Hong Kong ntacyo amubwiye, icyakora kuko yari yamenye amazina ye ajya kumushaka kuri Facebook.
Uyu muhanzi yavuze ko we n’umugore we bimuriye ibiganiro byabo kuri Facebook ariko ari na ko asaba Imana ngo izamugarurire uwo mukobwa mu Rwanda.
Nyuma y’umwaka, rya tsinda ryaje kongera gutegura urugendo mu Rwanda, Kavutse na we wari wamaze kwiyumvamo ko agomba kurikocora atangira no kuganiriza abasore baririmbanaga umugambi we.
Kavutse wari wongeye kwiyambazwa ngo abafashe, bamaze kuririmba yatangiye kwegera wa mukobwa yari yakunze, yifuza kumuganiriza ku ikubitiro ahita amubwira ko yazanye n’umukunzi we.
Ati “Kwa kundi mumaze kuririmba mushobora kwicara ahantu munywa ka cyayi, naramwegereye ntangira kumuganiriza mwibarisha ukuntu bakunze kuza ari abakobwa benshi, nshaka kumenya niba nta bahungu bagira, agiye kunsubiza ahita ambwira ngo njye ndi umunyamahirwe nazanye umukunzi wanjye.”
Kavutse wabaye nk’ukubiswe n’inkuba yahise yikubura arataha, agenda aganiriza ba basore b’inshuti ze ibyamubayeho.
Icyakora mbere y’uko uwo mukobwa ataha, Kavutse ahamya ko yagerageje kumwubakamo ubushuti bwatumye bakomeza kuvugana.
Kavutse yavuze ko kuva ubwo batangiye kujya bavugana ariko abizi ko hari ibyo atemerewe kuko yari yamenyeshejwe ko umukobwa yari yakunze afite umusore yihebeye.
Kavutse Olivier yaje gukora ikosa rikomeye, abwira wa mukobwa ko ashaka kujya muri Canada atashye ubukwe amusaba ko bazabujyanamo kuko ni ho yari ari.
Ati “Icyo gihe yararakaye ambwira ko yari yamenyesheje ko afite umusore bakundana ko ntakabaye mubwira ibintu byo kumperekeza mu bintu nk’ibyo.”
Ibyo byatumye Kavutse agira ubwoba amara igihe atavugana n’uwo mukobwa, icyakora nyuma agatima kaza kwanga aramuhamagara baravugana amubajije uko ameze umukobwa amubwira ko atari byiza kubera ko yatandukanye n’umusore bakundanaga.
Ati “Natangiye mwihanganisha ariko ku mutima ntakubeshye nari nishimye, dutangira kuganira mwumvisha ko byose biba mu mugambi w’Imana, kuva uwo munsi twavuganaga byibura amasaha umunani.”
Nyuma y’iminsi itatu bavugana, umukobwa yaje gusaba Kavutse ko atava mu rukundo ahita yinjira mu rundi, amusaba ko yamuha umwanya akabanza agatuza.
Kavutse wari waje kubona ibyangombwa byo kujya muri Amerika kwiga, yihanganye amezi atatu atangira kurambirwa ku bw’amahirwe agiye kubona abona aramwandikiye batangira kuvugana.
Urukundo rwabo rutangira uko, bakora ubukwe mu 2016 bari mu Rwanda, mu 2020 baza kujya muri Canada kubyara ubuheta bwabo, Covid-19 ibasangayo bagumayo gutyo.
Kavutse umaze igihe asa n’uwashyize ku ruhande ibya muzika, yavuze ko ubu yatangiye gutekereza kongera kubisubukura cyane ko ibyo muri Canada byo asa n’uwamaze kubishyira ku ruhande.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!