00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuma Basa yavuze aho yerekeje amaso nyuma yo gusezera kuri YouTube

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 29 April 2026 saa 07:28
Yasuwe :

Nyuma y’uko mu ntangiriro za Mata 2026 Tuma Basa asezeye kuri YouTube yakoreraga, yatangaje ko agiye kwikorera ku giti cye akazibanda mu ruganda rwa sinema cyane ko afite uburambe bw’imyaka myinshi akora mu ruganda rw’imyidagaduro.

Uyu Munyarwanda yabitangarije mu gace k’ikiganiro kashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikinyamakuru CNN kagaragaza ikiganiro bagiranye. Tuma Basa yahishuye uburyo agiye gukoramo sinema ku giti cye muri sosiyete yise ‘Tuma Basa’.

Abajijwe ibyo agiyemo nyuma gusezera kuri YouTube, yagize ati “Nitangaje nk’umuyobozi w’ubuhanzi wa Tuma Basa. Nintabikora ubu, nazabikora ryari? Nimvuga ko ndi umuyobozi wa Tuma Basa, igihe cyose nzaba mbikoraho. Cyaba igitabo, filime mbarankuru, iz’uruhererekane, filime ngufi, cyangwa ikindi gicukumbuye kandi cyo guhangwa amaso”.

Yakomeje avuga ko ashaka kubaka iyi sosiyete igakomera ndetse ikanagira igitinyiro n’icyubahiro nk’izindi zamamaye zirimo iza Ralph Lauren na Luis Vuitton zikora zikanatunganya imyambaro n’ibindi bijyana na yo.

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma yo kuyikorera imyaka umunani. Yari ashinzwe guteza imbere umuziki n’umuco by’abirabura. Mbere yari yarakoreye izindi sosiyete z’imyidagaduro nka BET, MTV na REVOLT.

Tuma Basa yinjiye muri sinema nyuma yo gusezera kuri YouTube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages