Bakivuga iminsi y’ibiruhuko, biroroshye guhita wumva ko ababirimo bakeneye kwidagadura ari nako abategura ibirori baba bakoze iyo bwabaga ngo batange ibyishimo mu bifuza gusohokera aho bakoreye.
Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku birori n’ibitaramo bigiye guherekeza icyumweru cy’ibiruhuko byagenwe na Guverinoma y’u Rwanda.
I Musanze bizaba ari ibicika muri MTN Iwacu Muzika Festival
Abakunzi b’umuziki bo mu Karere ka Musanze bari mu myiteguro yo kwakira MTN Iwacu Muzika Festival, cyane ko ibi bitaramo bigiye kuzenguruka igihugu ariho bigiye guhera.
Ku wa 5 Nyakanga 2025 nibwo byitezwe ko ibi bitaramo bizabera mu Karere ka Musanze aho abahatuye bazaba basusurutswa n’abahanzi barimo King James, Riderman, Bull Dogg, Nel Ngabo, Juno Kizigenza, Ariel Wayz na Kivumbi King.
Bizaba ari ibicika mu gitaramo ‘Toxxyk Xperience’
I Rubavu bizaba ari ibicika kuko hahuriye ibitaramo binyuranye, ku ikubitiro hari icyiswe Toxxyk Xperience kizabera ahitwa Heza Beach.
Iki gitaramo gitegurwa na DJ Toxxyk kizataramamo abahanzi barimo Bruce Melodie na Kivumbi King, ni mu gihe kizaba kinarimo aba DJs nka DJ Marnaud, DJ Tyga, DJ Pyfo, DJ Inno n’abandi.
Hateguwe iserukiramuco ‘Ivy Summer Fest’ rizamara iminsi ibiri ribera i Rubavu
Kuva ku wa 4-5 Nyakanga 2025 mu Karere ka Rubavu hazabera iserukiramuco ryiswe ‘Ivy Summer Fest’ rizamara iminsi ibiri risusurutsa abakunzi b’umuziki.
Iki gitaramo cyari cyatumiwemo Element utabashije kuboneka kuko afite urugendo rwo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyakora risigaramo Yampano na Bushali. Bazaba basusurutsa abakunzi babo bafatanyije n’aba DJs nka Phil Peter, Brianne, Lamper na DJ Lenzo naho Muyango ayobore ibi birori.
Urw’intwari
Muri Kigali Convention Center hateganyijwe igitaramo ‘urw’Intwari’ cyateguwe mu kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.
Giteganyijwe ku wa 3 Nyakanga 2025, cyatumiwemo amatorero Ishyaka ry’intore na Inyamibwa bazaba bafatanya n’umuhanzi Maji Maji wari mu ngabo zarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Uretse aba bahanzi bazaba basusurutsa abakunzi b’umuziki, iki gitaramo kirimo ibirori bya drones aho ‘Ma Africa’ yagiteguye izerekana izigera ku ijana.
Mariya Yohana agiye kumurika album yatuye Perezida Kagame
Mariya Yohana umaze igihe kinini ari umwe mu bafite izina rikomeye mu Rwanda, agiye kumurika album ye ya kabiri yise “Inkera y’Abahizi Komeza Ibirindiro”; yahimbiye Perezida Kagame na FPR Inkotanyi.
Igitaramo cyo kuyimurika kizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo ku wa 3 Nyakanga 2025, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31. Azagihuriramo n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Tom Close, Butera Knowless, Rumaga, SMS na Tonzi.
5K Etienne wamamaye muri Bigomba Guhinduka agiye gukora igitaramo
Iryamukuru Etienne [5K Etienne] wamamaye muri Bigomba Guhinduka, yateguje ibitaramo ngarukakwezi by’urwenya.
Ni ibitaramo bizajya bibera muri M Hotel mu Mujyi wa Kigali, guhera ku wa 5 Nyakanga 2025. Azaba afatanya n’abarimo Joshua na Rufendeke.
Hateguwe Iserukiramuco rya Hip Hop
Ubuyobozi bwa Green Ferry Music bwateguye iserukiramuco ry’injyana ya Hip Hop ryiswe ‘I am Hip Hop Festival’ rizitabirwa n’abaraperi barenga 30 biganjemo abakizamuka ariko rinarimo abafite amazina akomeye.
Byitezwe ko rizabera muri ‘Institut Français du Rwanda’ kuva ku wa 4-5 Nyakanga 2025.
Ku nshuro ya kabiri iri serukiramuco ribera mu Mujyi wa Kigali, byitezwe ko rizitabirwa n’abaraperi barimo Bull Dogg, Jay C, Zeotrap, P Fla, Hollix, Icenova, Racine n’abandi benshi.
Uru rutonde rw’abaraperi 30 bazasusurutsa abazitabira harimo G-LLain, Hunni, DJ Gulain, Josskid, Taz, Ngaara, NzeeyTheGreat, Pogatsa, Redink, Romeo Rapstar, Rosh Knight, DJU Griffin, Underworra na Kingz Band.
Abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibazicwa n’irungu
Binyuze mu gikorwa ‘Rwanda Convention USA’, abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo bazicwa n’irungu kuko bateguriwe ibirori byahuriranye n’umunsi wo kwibohora.
Ni ibirori bizaba kuva ku wa 4-6 Nyakanga 2025, hakazataramira abahanzi barimo The Ben, Kevin Kade, Element na Meddy.
Abanyarwenya banyuranye bagiye guhurira mu gitaramo cyo gususurutsa abakunzi babo
Abanyarwenya barimo Babu, Michael Sengazi, Herve na Arnold bagiye guhurira mu gitaramo cyo gususurutsa abakunzi babo.
Iki gitaramo cyiswe ‘Sunday Night Live’ giteganyijwe kubera muri Mundi Center ku wa 6 Nyakanga 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!