Havuzwe byinshi ko itsinda rya Tuff Gang riri mu marembera ndetse abandi bagahamya ko ryasenyutse bitewe n’urujijo bagize ubwo bamwe mu barigize batagaragaye mu gitaramo cyo kumurika album ya mugenzi wabo Jay Polly.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Fireman umwe mu bagize iri tsinda yasobanuye ko nta gatotsi kari mu itsinda rya Tuff Gangz ndetse avuga ko icyo bashyize imbere ari ibikorwa byo gusoza album yabo ya kabiri.
Yagize ati, “Abantu bari kugenda bahembera urwango muri Tuff Gang bavuga ko twatandukanye kandi nta we babajije muri twe, ndashaka kumara abantu impungenge ko Tuff Gang ihari kandi ntaho izajya. Ntazibana zidakomanyije amahembe ariko icyo dupfana kiruta icyo twapfa. Dufitanye ubumwe bukomeye nk’abasore ba muzika”.
Twamubajije impamvu Tuff Gang nk’itsinda ritagaragaye mu gitaramo cya Jay Polly, asobanura ko ari ubwumvikane buke bwaranze Touch Recordz na Tuff Gang ashimangira ko nta ruhare na rumwe Jay Polly abifitemo. Ngo si we(Jay Polly) wagombaga guhemba abahanzi bitabiriye igitaramo.
Yagize ati, “Twagombaga kuririmba mu gitaramo nka Tuff Gang apana nka Fireman cyangwa undi, ubwumvikane bwabaye buke hagati yacu n’abateguye igitaramo. Twaganiriye na Jay Polly tugira ibyo tumusaba tubyemeranyaho ariko avuganye na ba boss be ntibyakunda niyo mpamvu mwabonye biriya”.
Yakomeje asobanura ko igitaramo cyari icya Jay Polly kitari icya Tuff Gang kandi ko hari uburyo cyateguwemo gusa bishimiye uburyo cyagenze ndetse n’uburyo abasore babo bakoze injyana ya Hip Hop.
Abagize Tuff Gangz banyuranyije indimi
Ku rundi ruhande, Green P nk’umwe mu bagize Tuff Gangz wanafashije Jay Polly mu gitaramo yatangarije IGIHE ko kuba atararirimbanye na bagenzi byamubabaje ndetse ko intandaro ya byose ari umubano utari mwiza hagati ya Jay Polly n’abagize itsinda rya Tuff Gang. Binyuranye cyane n’ibyo Fireman yatangaje avuga ko nta kibazo na gito kigeze kiba muri Tuff mu gihe Green P we abyemeza.
Yagize ati, “Byarambabaje kuba ntararirimbanye na bagenzi banjye. Kuba naragaragaye mu gitaramo nka Green P n’uko kari akazi ka label(Label ya Touch Records ahuriyemo na Jay Polly) ndimo. Ntabwo umwuka wari mwiza hagati yacu habayeho ubucuruzi kurusha uko haba ubuvandimwe ariko ibibazo turi kugenda tubikemura.”
Green P yakomeje asobanura ko nubwo umwuka utari mwiza hagati yabo, ibibazo bafitanye bari kubikemura kandi ko bari kunoza imirimo ya nyuma yo kurangiza umushinga w’album yabo ya kabiri.
Manager wa Jay Polly arashimangira ibibazo muri Tuff Gangz
IGIHE yagerageje kuvugana na Jay Polly ngo asobanure iby’uyu mwuka mubi waje hagati ye na bagenzi be bikaba intandaro yo gukora igitaramo ari wenyine ntiyaboneka. Twavuganye n’umuyobozi wa Touch Record, Alain Rudahanwa, ari na we ukurikiranira hafi ibikorwa bya Jay Polly adutangariza ko kuba Tuff Gang itarabonetse mu gitaramo ari amakimbirane bafitanye hagati yabo ntaho bihuriye na Label ayoboye.
Yagize ati, “Dutegura iki gitaramo twifuje ko Tuff Gang yaboneka kuko tubafata nk’abavandimwe ba Jay Polly. Navuganye na bo ku ikubitiro Bull Dogg ambwira ko atazaboneka, Fireman anyemerera ko azaboneka ku munota wa nyuma arisubira. Ntacyo ntari nakoze mu mbaraga zanjye ariko naje kumenya ko impamvu batabonetse ari ibibazo bafitanye na Jay Polly”.
Yashimangiye ko kuba Tuff Gang itarabonetse mu gitaramo cya Jay Polly nta ruhare na ruto Touch Records yabigizemo dore ko ijya ibafasha bya hafi.
Nubwo Fireman na Green P badahuriza ku mpamvu z’ubwumvikane buke buri muri Tuff Gangz, bombi bemeza ko itsinda ryabo ntaho rizajya ndetse na Jay Polly akaba aherutse kubigarukaho avuga ko bakomeye nk’inyundo.
Green P yanasobanuye ko imishinga ya album yabo bayigize kure kuko bamaze gukora indirimbo zigeze muri 6, mu ntangiriro za Mutarama 2015 bazatangira gufata amashusho.
Iyi album iri gukorerwa muri Top5Sai nubwo itarabonerwa izina izaba iriho indirimbo 14 ndetse zimwe muri zo Tuff Gang izifite mu mishinga.
PFLA aravumira Tuff Gangz ku gahera…
Iri tsinda rijemo agatotsi nyuma y’uko mugenzi wabo P-Fla batandukanye akunze kuvuga ko batazigera batera imbere kubera ubugugu, ubugambanyi ndetse no kwikunda cyane biranga Jay Polly.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, P-Fla yavuze ko impamvu nyamukuru yamuvanye muri Tuff Gang ari ubugambanyi bwa Jay Polly . By’umwihariko, PFLA ngo ntateze kuzibagirwa igihe Tuff Gang yabonye manager wabahaga amafaranga Jay Polly kabaca ruhinga nyuma akagenda ayanyereza gahoro gahoro kugeza ubwo iri tsinda ryacitse intege.
Ati, “Jay Polly yagiye agambanira abantu cyane, Tuff Gang twigeze kubona manager atwemerera amafaranga menshi Jay abyivurugutamo arayaturya . Green P, Bull Dogg na Fireman ibyo barabizi nubwo batinya kubivuga ariko njyewe sinahisha ukuri .”
Pfla kandi ashimangira ko gutera imbere kwa Tuff Gang bizagorana cyane kubera kwikunda kwa bamwe mu bagize iri tsinda ari nacyo cyatumye avanamo akarenge akabasigira rugari.
Itsinda rya Tuff Gang kuri ubu rigizwe na Bull Dogg, Jay Polly, Green P, na Fireman



















TANGA IGITEKEREZO