Uyu mugabo ushinja uyu muraperi ni uwitwa Omar Muhanna, uvuga ko urugomo yakorewe rwamuviriyemo ubumuga bwa burundu.
Yabwiye urukiko ko ibi byabaye tariki 17 Kanama 2024 i Manhattan mu mujyi wa New York.
Yakomeje avuga ko yari hanze y’aho uyu muraperi yari yakoreye igitaramo, ubwo umwe mu barinzi ba Travis Scott yamusagariraga.
Ikindi Omar uri kurega ashingiraho ni uko ngo Travis Scott yakabaye yarashatse undi muntu umucungira umutekano utari umurinzi w’umunyarugomo.
Ntabwo ari ubwa mbere Travis Scott ajyanywe mu nkiko kuko kuva 2021 akurikiranyweho uburangare bwatumye abantu barenga 10 bapfira mu bitaramo bye bya Astroworld Festival mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas.
Travis Scott ni umwe mu baraperi bahagaze neza mu muziki wo muri Amerika. Yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo nka ‘Sicko Mode’, ‘My Eyes’, ‘Trance’ n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!