Amakuru dukesha umwe mu bajyanye na Nyampinga w’u Rwanda 2012, Kayibanda Mutesi Aurore ni uko yageze mu gihugu cya Belarus amahoro, ubu akaba ari kumwe n’abakobwa bagenzi be baturutse mu bihugu 60 azahangana nabo mu marushanwa ya Miss Supranational 2013.
Amakuru mashya IGIHE twamenye kandi ni uko muri aya marushanwa ya Miss Supranational 2013, abantu bose yewe n’abari i Kigali mu Rwanda bashobora gushyigikira Nyampinga Aurore binyuze mu kumutora kuri internet ku rubuga rwa Miss Supranational agahabwa amajwi menshi.
Mbere yo gutora ni ukwishyura amadorari atanu (USD 5.00), ni ukuvuga agera kuri 3250 Rfw, bityo ukabasha kumutora inshuro icumi zose kuri ayo mafaranga yishyurwa mbere hakoreshejwe ikarita.
Kanda HANOurebe amafoto menshi yabo
Uzaza ku isonga mu manota azaba atorewe umwanya wa “Miss Internet”, bityo abe agiye mu cyiciro cya top 20 cy’abazakomeza muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa (semi final).
Gutora bizarangira kuwa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2013, saa sita z’ijoro (12:00 p.m.)
Ushaka ibindi bisobanuro wabibariza kuri email ya reklamacje@cashbill
Dore gahunda yose Nyampinga Aurore na bagenzi be bazakurikiza muri Belarus:
- 17 Kanama - kuhagera, gufata ifoto no kwakirwa i MINSK
- 18 Kanama - kugera i MINSK, kwifotoza, gufata amashusho no kugezwaho ijambo ry’ikaze.
- 19 Kanama - Imyitozo ya mbere hamwe n’abo muri National Beauty School, MINSK
- 20 Kanama - Gutembera bwa mbere i POLOTSK
- 21 Kanama - Gutemberera i VITEBSK no gukorerayo imyitozo
- 22 Kanama - Gutemberera i LIDA
- 23 Kanama - Gutemberera i GRODNO
- 24 Kanama - Gutemberera i GRODNO na BREST no gukorerayo imyitozo
- 25 Kanama - Gutemberera i BREST
- 26 Kanama - Gutemberera i BELAVEZHSKAYA PUSHCHA
- 27 Kanama - Gutemberera i NESVIZH and MIR
- 28 Kanama - Imyitozo i MINSK
- 29 Kanama - Imyitozo no gukora ikiganiro "Talent Show" i MINSK
- 30 Kanama - Imyitozo no gusangira n’abaterankunga i MINSK
- 31 Kanama - Imyitozo i MINSK
- 1 Nzeri – Imyitozo i MINSK
- 2-5 Nzeri - Imyitozo kuri Sports Palace, MINSK
- 6 Nzeri – Imyiteguro rusange n’ikiganiro cya nyuma kuri Televiziyo, kwitegura kuva Sports Palace, MINSK
- 7 Nzeri – Kujya ku kibuga cy’indege bava i MINSK
Kanda HANO kuri Miss Supranational uheshe amahirwe Aurore yo gukomeza mu marushanwa ya Miss Supranational 2013



















TANGA IGITEKEREZO