Mu mwaka wa 2019, abahanzi ntako batakoze ngo bashimishe abafana babo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange. Abenshi bagerageje gukora ibihangano byiza ndetse muri rusange uyu mwaka usize umuziki w’u Rwanda hari urwego ugezeho yaba mu gukundwa, gukorwa neza ndetse n’ibindi binyuranye bigaragaza iterambere ryawo.
Mu nkuru y’uyu munsi twabateguriye indirimbo icumi zakunzwe cyane kurusha izindi mu 2019, aha harimo izasohotse muri uyu mwaka cyangwa mbere yaho ariko zagize igikundiro cyinshi mu bakunzi ba muzika.
Ku mwanya wa mbere haza indirimbo Mariya Jeanne ya Nsengiyumva Igisupusupu, iyi isa naho ariyo ndirimbo yamenyekanishije uyu muhanzi. Yayikoze nyuma yo gusinya muri Boss Papa, kompanyi ifasha abahanzi ya Alain Muku.
Iyi ndirimbo yakanyujijho mu Rwanda hose ku buryo byari bigoye kumva indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda icumi itarimo.
Ku mwanya wa Kabiri haza indirimbo “Kungola”, iyi yakunzwe bikomeye kubera ubuhanga bwa Bruce Melodie waririmbyemo neza nubwo indirimbo ari iya Sunny.
Uyu Sunny ni umuhanzikazi w’umunyarwanda ukishakisha ngo arebe ko yabona aho amenera yinjire mu ruhando rw’ibyamamare, imwe mu nzira zari kumufasha ni ugukorana n’umuhanzi ugezweho muri urwo rwego. Yigiriye inama yo gukorana na Bruce Melodie ibintu binavugwa ko byanamuhenze cyane.
Ku mwanya wa Gatatu hari indirimbo “Ni muebue”, ni iy’abasore baharawe muri iki gihe bakora injyana ya Kinyatrap.
Bijyanye n’uko benshi mu baraperi basa naho bafite ibindi bidafite aho bihuriye n’umuziki bahugiyemo, abafana ba Hip Hop bumvise injyana nshya ya Kinyatrap y’urubyiruko rushya mu muziki bafata icyemezo cyo kuyiyoboka.
Imwe mu ndirimbo zo muri iyi njyana zafashe imitima y’abakunzi b’umuziki ni “Ni muebue” kuri ubu umuntu yahamya ko iri mu za mbere zikunzwe.
Ku mwanya wa Kane haza “Abana babi” ya Danny Vumbi, iyi ni imwe mu ndirimbo nke cyane uyu muhanzi yakoze mu mwaka wa 2019 cyane ko ari mu batarakoze indirimbo nyinshi.
Icyakora nubwo atakoze indirimbo nyinshi, Abana babi, yasohoye yarabiciye biracika ahantu hatandukanye hacurangirwa imiziki.
Ku mwanya wa Gatanu; Ndanyuzwe ya Aline Gahongayire uyu ntawabura kuvuga ko ari we muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wakoze indirimbo igafata imitima y’abantu bose yaba no mu bakunzi b’umuziki usanzwe.
Hakurikiraho indirimbo nka; Kontwari ya Safi Madiba, Naremeye ya The Ben, Igitekerezo ya King James, Ribuyu ya Dj Marnaud na DJ Pius ndetse na Twifunze ya Sintex.
Reba indirimbo Nyarwanda icumi zakunzwe cyane mu 2019



















TANGA IGITEKEREZO