00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Cruise aryohewe n’urukundo rwe na Ana de Armas arusha imyaka 26

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 March 2025 saa 05:37
Yasuwe :

Nyuma y’igihe bihwihwiswa ko bakundana, Tom Cruise na Ana de Armas bakomeje kugaragaza ku karubanda iby’umubano umaze iminsi wifashe neza nubwo bamwe batunguwe no kuba uyu mukobwa ari gukundana n’umugabo umurusha imyaka 26.

Aba bombi baheruka kugaragara mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, ubwo bavaga mu ndege bwite. Nubwo mu mafoto yafashwe nta n’imwe igaragara bagenda baganira, buri umwe yagaragazaga akanyamuneza ku maso.

Mu ijoro ryabanjirije umunsi bafatiweho amafoto, Tom Cruise na Ana de Armas bari bagaragaye nabwo bahuje urugwiro.

Tom Cruise w’imyaka 62 na Ana De Armas w’imyaka 36, ufite inkomoko muri Cuba, batangiye kuvugwa mu rukundo mu ntangiro z’uyu mwaka muri Gashyantare, mu matariki yegera umunsi w’abakundanye. Ubwo inkuru yabo yamenyekanaga bamwe batunguwe n’imyaka uyu mugabo arusha uyu mukobwa bavugwa mu rukundo.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kuvugwa cyane ubwo bari basohokanye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, amakuru akavuga ko iby’urukundo rwabo byari byatangiye mu ntangiriro za 2024.

Bombi nta n’umwe uratangaza iby’urukundo rwabo. Ana De Armas uzwi muri filime nka ‘Blonde’, ‘Ghosted’, ‘El Internado’ n’izindi, mu minsi ishize byavuzwe ko ari mu rukundo na Ben Affleck, ndetse yakanyujijeho n’umuhungu wa Perezida wa Cuba witwa Manuel Anido Cuesta.

Tom Cruise wamamaye muri filime nyinshi zirimo nka ‘Mission Impossible’, ‘Top Gun’, ‘American Made’ n’izindi, yatangiye gukundana na Ana De Armas nyuma y’aho yari aherutse kuvugwa mu rukundo n’umuhanzikazi Victoria Canal wo muri Espagne.

Tom Cruise aryohewe n’urukundo na Ana de Armas arusha imyaka 26
Tom Cruise na Ana de Armas bamaze iminsi bavugwa mu rukundo gusa nta n'umwe muri bo uragira icyo abivugaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .