Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Nigeria, yavuze ko yicuza iki cyemezo yafashe.
Ati “Natumye umugabo wanjye yumva atari umugabo kuko natangiye gukundana n’undi mugabo. Ndacyakunda umugabo wanjye kandi nzi ko namugiriye nabi ariko ndashaka gukora ibintu neza no gusubirana na we”.
Yagiriye inama abandi bagore, ababwira ko badakwiye gusiga abagabo babo ngo bajye kubana n’undi mugabo wabizeza ibitangaza.
Yagize ati "Bagore bakundwa, ntugasige umugabo wawe ngo usange undi mugabo, cyangwa uzicuze ubuzima bwawe bwose. lyo nza kubimenya mbere, ntabwo nari kuba meze gutya."
Uyu muhanzikazi mbere yashakanye na Tunji uzwi cyane ku izina rya ’Tee Billz Balogun’ mu 2013 maze batandukana mu 2016 nyuma yo gushukwa n’umukire utaravuzwe izina, babyarana umuhungu umwe witwa Jamil Balogun.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!