00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Titi Brown yasubiyemo indirimbo ya Soso Mado irapfuba

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 July 2026 saa 08:27
Yasuwe :

Titi Brown, winjiye mu bikorwa byo guhuriza abahanzi mu ndirimbo, nyuma yo gusohora iyo yise ‘Urare’, iri mu zigezweho muri iyi minsi yahishuye ko yari yabanje gusubiramo indirimbo ‘Genda Rwanda Uri Nziza’ ya Soso Mado itarigeze isohoka.

Ibi Titi Brown yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, aho yahishuriye ko mbere yo gusohora iyitwa ‘Urare’ yari yarateguye gusubiramo indirimbo ‘Genda Rwanda Uri Nziza’ ya Soso Mado.

Mu gihe yiteguraga kuyisohora amaze kuyikora neza ndetse yarayifatiye amashusho, Titi Brown yaje kwibutswa ko agomba kujya gusaba uruhushya umuryango wa Soso Mado.

Mu rugendo rwo kwaka uruhushya rwo kuyisohora, Titi Brown ahamya ko ariho yagiriye ikibazo kuko hari bamwe mu bo mumuryango wa Soso Mado bamugoye ahitamo kuba aretse iyi ndirimbo.

Ati “Nari naratekereje gusubiramo ‘Genda Rwanda Uri Nziza’ narayirangije yose, ndetse n’amashusho narayafashe. Nabonye biri kugorana kandi mfite ibindi bitekerezo byinshi, mpitamo kubireka nkora indi ndirimbo ariho haturutse ‘Urare’.”

Yaavuze ko ibiganiro n’abo mu muryango wa Soso Mado bikomeje, kandi ko nibamara kumvikana neza, iyo ndirimbo izashyirwa hanze, kuko kuyitunganya byarangiye.

Ku rundi ruhande Titi Brown usanzwe ari umubyinnyi, yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo mu rwego rwo kwifashisha izina rye mu kurata ibyiza u Rwanda rwagezeho.

Ati “Ni igitekerezo nakuye mu gushaka kugaragaza ibyiza by’igihugu cyacu cyiza, nta mpamvu yo kugira ngo abantu bajye bakivuga nabi duhari twe tukibamo. Njye nzibanda mu kujya nkora indirimbo zivuga u Rwanda, mu rwego rwo kurumenyekanisha haba mu Banyarwanda baba mu mahanga no ku banyamahanga.”

Titi Brown yahishuye ko yagowe no gusohora indirimbo ya Soso Mado yari yasubiyemo mbere ya ‘Urare’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages