00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Titi Brown ari gusaba inkunga mu rubanza rw’ubujurire

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 9 Mutarama 2023 saa 09:23
Yasuwe :

Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown ari gusaba inkunga izamufasha mu rubanza afite rw’ubujurire ku kirego akurikiranyweho cyo gusambanya umwana.

Urubanza rwa Titi Brown rwari kuba ku itariki 30 Ugushyingo 2022 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rurasubikwa rushyirwa ku itariki 8 Gashyantare 2023.

Ku makuru IGIHE yahawe na mushiki w’uyu musore, avuga ko ari gusaba inkunga y’amafaranga miliyoni 1.5Frw yo kwishyura umuburanira mu mategeko uzamufasha mu kujurira ku byaha aregwa.

Titi Brown ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17, ku cyaha bivugwa ko yakoze tariki 14 Kanama 2021.

Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Uyu musore utaranyuzwe n’iki cyemezo yakomeje kukijuririra, mu gihe byari byitezwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruburanisha ubu bujurire ku wa 30 Ugushyingo 2022 byanzuwe ko rusubikwa, rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.

Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

Umwana bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga. Isuzuma ryakozwe n’abaganga, ryagaragaje ko uyu mukobwa atwite.

Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.

Ku busabe bw’umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizami nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n’ibya Tity Brown ndetse n’iby’uwo mukobwa, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije Urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.

Ubushinjacyaha kandi bweretse Urukiko icyemezo cy’amavuko cyemeza ko uwo mwana w’umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2004 bityo akaba yarasambanyijwe afite imyaka 17.

Mu iburana, Titi Brown yahakanye iki cyaha icyakora yemera ko uyu mukobwa bahuye nubwo atigeze yinjira mu nzu iwe.

Uyu mubyinnyi yabwiye Urukiko ko umukobwa yamubwiye ko aje kumureba ndetse anagera iwe, ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu.

Titi Brown mu rubanza ajurira ahakana iki cyaha, gusa akemera ko uyu mukobwa yaje kumureba bagahura ariko ntiyegeze yinjira mu nzu iwe.

Titi Brown ari gusaba inkunga mu rubanza rw’ubujurire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .