Uyu muhanzi yabitangaje mu gitaramo yakoreye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kanama 2025; yahuriyemo n’abahanzi barimo The Ben, Kizz Daniel na Ayra Starr, cyo gusoza Giantsa Africa Festival.
Ubwo yatangiraga kuririmba, yabanje gushimagiza u Rwanda n’abarutuye. Ati “ “Ndabakunda. Murabizi? Nishimiye kuba hano.”
Yakomeje aririmba ashimagiza u Rwanda, avuga ko abantu bose ari beza, ariko by’umwihariko abagore n’Umujyi wa Kigali.
Ati “Nshaka kuguma hano ubuziraherezo. U Rwanda ni rwiza cyane, mu Mujyi wa Kigali w’akataraboneka ni heza.”
Yahise akomeza avuga ko ashaka kurongora umunyarwanda, ati “Ntabwo ndashaka umugore ariko nzashaka Umunyarwandakazi.”
Uyu muhanzi ushaka gushakana n’Umunyarwandakazi yigeze kuvuga ko atarasogongera ku cyanga cyo gushaka umugore.
Icyo gihe mu kiganiro yagiranye na Naija FM, yagize ati “Ntabwo nigeze nshyingiranwa na rimwe, ariko bishobora kuzahinduka mu gihe kiri imbere. Igihe naba nshatse uyu munsi umukobwa akambangamira, nahita mbivamo. Mu rukundo nagiye mbamo ni njye wagiye akuramo ake mbere kuko ntakunda iteshamutwe.”
Timaya yavuze ibi, mu gihe asanzwe afite abana bane barimo abakobwa Emmanuella na Gracey, yabyaranye na Barbara Fumnaya Nwaokolo bakundanye, umuhungu we witwa Tamar ndetse n’umwana we muto witwa Maya yabyaranye na Dunnie Onasanya.
Uyu muhanzi ni ubwa kabiri yari ataramiye i Kigali kuko yahaherukaga mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, cyabaye ku wa 25 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!