00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Thee Stallion, Bulldog, Juno na Papa Cyangwe mu bakoze mu nganzo… Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 September 2024 saa 01:37
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri cyumweru, IGIHE ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro, abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Nk’uko bisanzwe kandi, twabahitiyemo indirimbo nshya z’abahanzi bo hanze y’u Rwanda yaba muri Afurika no hanze yayo bakoze mu nganzo. Ni indirimbo zigaragara ku musozo w’iyi nkuru.

Abahanzi bakomeye bo hanze y’u Rwanda bakoze mu nganzo barimo A$AP Rocky, Central Cee wakoranye na Raye, The Chainsmokers, Camilla Cabello, Tyla, Angelique Kidjo na Davido, Gims n’abandi.

Ni mu gihe mu Rwanda, Bulldog na Juno Kizigenza bahuriye mu ndirimbo, Papa Cyangwe agahuriza hamwe Riderman na Hervis Beatz mu ndirimbo, naho Thedicekid agahuza imbaraga na Kivumbi King n’abandi.

“Puta” - Bulldogg x Juno Kizigenza

Bull Dogg witegura gushyira hanze album yizihiza imyaka isaga 15 amaze mu muziki, mbere yaho gato yabanje gushyira hanze indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza. Yavuze ko inkuru y’iyi ndirimbo yise ‘Puta’ bayitekereje bisanzwe bari kumwe, bahitamo guhita bayikorana.

Iyi ndirimbo ariko hari aho ihuriye n’ubuzima busanzwe. Aba bahanzi baba baririmba abakobwa birirwa bazenguruka mu basore, ku buryo ashobora kumara kuryamana n’umwe i Kigali agahita atega indege ajya kureba undi i Doha muri Qatar cyangwa ahandi hose hanze y’u Rwanda.

“Forever” - DJ Neptune Ft. Bruce Melodie & Bayani

Ni indirimbo DJ Neptune uri mu bakomeye muri Nigeria mu myidagaduro, yahurijemo abahanzi barimo Bayani wamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Ta Ta Ta’ yanasubiranyemo na Jeson Derulo ndetse na Bruce Melodie. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo ntabwo arajya hanze.

“Niko Biri” - Papa Cyangwe Ft. Riderman X Hervis Beatz

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Papa Cyangwe, Riderman na Hervis Beatz. Irimo ubutumwa bwerekana ukuntu Isi iteye mu busumbane ariko bigomba kugenda kuko budahari ntacyo abantu bajya bakora.

“Bigman” - Darkghee, Icenova & Hollix

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Darkghee, Icenova na Hollix. Aba bahanzi baba berekana ko iby’Isi ari ubusa, gusa buri wese aba akwiriye gukoresha imbaraga afite mu gihe cye kuko nta muntu kamara.

“Iyaba” - X-Bow Man

Sibomana Daniel usanzwe ukoresha amazina y’ubuhanzi ya X-Bow Man, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Iyaba”. Uyu mugabo uba mu bufaransa yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yahimbye iturutse ku buzima yagiye anyuramo mu bihe byashize ndetse n’ibyo agenda abona.

Ati “Iyi ndirimbo nayitekereje bisa nk’ibintunguye ariko iri mu mujyo w’izo nsanzwe nkora zo gutanga ubutumwa bwubaka, ndetse n’ubugarukiramana buterekeye idini runaka ahubwo bwo kwigisha abantu gukora icyiza kurusha ikibi. Imeze nk’icyifuzo cyangwa isengesho ry’umuntu uri mu bibazo yewe n’udafite, kera kabaye ntihabura icyamutera nubwo ntabyifuriza umuntu.”

“Suku” - Marshall Mushaki

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Marshall Mushaki igaruka ku buzima. Uyu musore aba avuga ukuntu umuntu yagukomeye amashyi yaguhinduka akagutera amabuye mu gihe utari ubyiteze. Ati “Suku nabihisemo, si ko nabirotaga. Ni ikibazo cy’igihe, bizemera.”

“Juru” - Manzi Dbest

Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cya Australia, Manzi Dbest, uri gufashwa na Umutare Gaby, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Juru”. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi agaragaza uburyo aryohewe n’urukundo aba yarakunze umukobwa.

Manzi Dbest yatangiye umuziki mu 2018. Afite impamyabumenyi y’ibijyanye n’umuziki yakuye mu ishuri ryo muri Australia. Asanzwe afite indirimbo zirimo nka "Ndimoneza” yanakunzwe bikomeye, "Your Side" yakoranye na Afrique, na "So funny" yari aherutse gushyira hanze.

Producer Muuv yatangiye kuririmba…

Producer Muuv usanzwe uri mu batunganya indirimbo bari kuzamuka neza mu Rwanda yashyize hanze indirimbo ebyiri icya rimwe, atangira urugendo rwe rushya mu muziki.

Uyu musore yavuze ko yahisemo gushyira imbaraga mu muziki, cyane ko ari impano yifitemo yaba mu gutunganya indirimbo cyangwa se kuririmba. Ati “Kuririmba na byo ni imwe mu mpano zanjye, kandi nizeye ko abantu bazishimira ibihangano byanjye ngiye kujya mbaha.”

Uyu musore yashyize hanze indirimbo yise “Dukomeze”, “Science”, “Ingidi” ndetse n’iyo yise “Mombasa”.

“Hanze” - Kivumbi King

Iyi ni imwe mu ndirimbo zigize album Kivumbi King aheruka gushyira hanze yise ‘Ganza’ yamurikiye abakunzi be ku wa 24 Gicurasi 2024. ‘Ganza’ ni album igizwe n’indirimbo 12 zirimo enye zari zarasohotse mbere, nka Captain yakoranye na APass, Wine, Wait yakoranye na Axon ndetse na Keza.

‘Hanze’ igaruka ku muntu uri kwishimisha afata icyo kunywa ku bwinshi ntacyo yitayeho.

“Madamu” - Day Maker DM

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Day Maker uri mu bakizamuka. Uyu musore aba aririmbira umukobwa amubwira ko icyo amwifuzaho nta kindi ari urukundo rurambye rwabyara ubucuti burenze, bwavamo kubaka urugo bakabana nk’umugabo n’umugore.

“Oya” - Pamaa

Umuhanzi Pamaa afatanyije n’umuvandimwe we Li John bakoze mu nganzo yabyaye indirimbo itanga ihumure ku bantu bari mu rukundo badafite icyizere ko ruzaramba.

Mu kiganiro Pamaa yagiranye na IGIHE, yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’urukundo, aho umuntu agaragaza kudatekana n’impungenge zo kudakundwa bifatika akabunza imitima bigahangayikisha uwo bakundana.

“Ni Bon” - Kenny Edwin

Ni Bon, ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kenny Edwin uri mu bakiri kuzamuka neza mu muziki muri iki gihe. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmbira umukobwa avuga ko abizi neza ko atazamuhemukira ndetse no mu gihe Isi yabahinduka akaba azamuba hafi. Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Pakkage. Iri mu njyana ya Afrogako.

“Ndatuje” - IC Mello

Ni indirimbo y’umuhanzi IC Mello uri mu bari kuzamuka muri iki gihe. Ni indirimbo y’urukundo igaruka ku musore waryohewe mu rukundo rwe, agasigara avuga ati “Nta wundi nshaka mu bwenge bwanjye[...] ndashaka kugukunda n’iyo napfa kubera urukundo. Ubu ndatuje kubera ko nabonye urukundo wanjye.”

“Spoiler” - Kent Larkin & Ish Kevin

Ni indirimbo nshya ishimagiza umukobwa yahuriyemo Murashi Yano, Kent Larkin & Ish Kevin. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Quba mu gihe amashusho yayo yakozwe na Eazy Cuts.

“Wowe” - THEDICEKID Ft. Kivumbi King

Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi THEDICEKID Ft. Kivumbi King aho aba basore bishyira mu mwanya w’umusore uba abwira umukobwa ko nta wundi muntu ushaka uretse we gusa.

“Mu Busaza” - Sheka Umubwiriza

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Shek Umubwiriza.

Muri iyi ndirimbo aba aririmbira umukobwa amubwira ko atitaye ku bandi, ahubwo umutima we wose yawushyize kuri we kuko yifuza ko bazakundana kugera mu za bukuru.

“Dylan Flex yashyize hanze album ye ya mbere…

Umuhanzikazi Dylan Flex wihebeye umuziki cyane cyane mu njyana ya Hip Hop, yashyize hanze album yise “Back 2 Back”. Ni album igizwe n’indirimbo 10, zirimo esheshatu yakoze wenyine n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi.

Iyi album yakozweho n’abatunganya indirimbo barimo abo mu Rwanda nka Muriroo, Hubert Beatz, Waver Beatz, Mazz Beatz, To The Hit, na Kina Beat ndetse na DJ FOrtuned wo muri Ghana.

“Rutuma ndirimba” - James & Daniella

Ni indirimbo nshya ya couple ya James na Daniella aho aba bahanzi baba baririmba urukundo rw’Imana bakavuga ko rudasanzwe, ndetse bigoye ko warubonana undi. Bati “Mbega urukundo, ruhumuriza umutima, gusa uratuje. Runsunukira kumukunda, nkumva mukunze.”

“Zura” - Heavenly Melodies[HM] Africa Feat Maya Nzeyimana

Ni indirimbo nshya y’itsinda rikorera mu bihugu birimo Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda rya Heavenly Melodies Africa ribarizwamo Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana. Ni itsinda rigamije guhuriza hamwe abaramyi batandukanye mu kurushaho kwimakaza ubwami bwo guhimbaza butajegajega.

Iyi ndirimbo yabo nshya bise ‘Zura’ ni iyo kwinginga Imana ngo izure ibyamaze gupfa mu mitima ndetse n’ahandi hose mu bugingo bw’abizera Imana, kandi biyemeje kuyinambaho.

“Urukumbuzi” - Yee Fanta

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yee Fanta uri mu bari kuzamuka neza, ubifatanya no gutunganya indirimbo. Muri iyi ndirimbo aba aririmba agaragaza ukuntu abahungu bava mu rugo bagiye gushaka amafaranga, bizeye ko bizahita bicamo ariko bikabanza kugorana. Ahumuriza abo mu muryango we ati “Ndabakumbuye, nzaza kubareba.”

“Gitsemo” - El Mood na Bushali

Umuhanzi El Mood uri mu bahanzi bashya bari gukorana imbaraga nyinshi mu kuzamura izina ryabo mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yegereye umuraperi Bushali bakorana indirimbo bise “Gitsemo” igaruka ku guhana umwanya hagati y’abakundana.

Izo hanze…

“Control” - Ayra Starr

“Moi” - Central Cee x Raye

“Neva Play” - Megan Thee Stallion feat. RM

“The Emptiness Machine” - Linkin Park

“Don’t Lie” - The Chainsmokers, Kim Petras

“GODSPEED” - Camilla Cabello

“Joy” - Angelique Kidjo & Davido

“Breathe Me” - Tyla

“back n forth” - Fireboy DML, Lagbaja

“Know You II” - Simi feat. Ladipoe

“SOIS PAS TIMIDE” - Gims

“Tailor Swif” - A$AP Rocky

“Si seulement…” - Kendji Girac

“Thick Of It All” - Alan Walker, Joe Jonas, Julia Michaels

“One Heart (Can Change The World)” - Tiwa Savage


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .