00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Voice Afrique Francophone yasezerewemo Abanyarwanda igiye gutangira kwerekanwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 June 2026 saa 10:29
Yasuwe :

Irushanwa ry’abanyempano mu muziki ‘The Voice Afrique Francophone’ rimaze iminsi riri kubera muri Côte d’Ivoire ryanitabiriwe n’Abanyarwanda batatu bamaze gusezererwa rigiye gutangira kwerekanwa kuri Canal+.

Iri rushanwa ryaberaga muri Côte d’Ivoire kuva muri Mata 2026, ryari ryitabiriwe n’Abanyarwanda batatu barimo Boukuru, Uwase Belinda umaze kuzamura izina rye nka Bel n’undi witwa Sabrina.

Aba bakobwa uko ari batatu bari bitabiriye iri rushanwa byarangiye batashye bose, aho Boukuru na Bel baviriyemo muri ‘Battle’.

Iri rushanwa ritangizwa n’icyiciro cyitwa ‘Blind Audition’ aho abanyempano baririmba batewe umugongo n’abagize akanama nkemurampaka kagizwe n’abarimo Meiway wo Côte d’Ivoire, Josey wo muri Côte d’Ivoire, Franglish wo mu Bufaransa na Emma’a wo muri Gabon.

Iyo umunyempano yemeje abagize akanama nkemurampaka, barahindukira noneho buri umwe akamureshya amusaba kujya mu ikipe y’abo azafasha.

Abanyempano na bo bahabwa umwanya wo guhitamo ugize akanama nkemurampaka ayoboka, akajya kumutoza.

Nyuma y’iki cyiciro, hakurikiraho icyitwa ‘battle’ aho abanyempano babiri babiri bahuriye mu ikipe imwe bahatanira ku rubyiniro imbere y’akanama nkemurampaka noneho wa wundi wabahisemo agahitamo uwahize undi.

Iki ni cyo cyiciro Boukuru na Bel baviriyemo, u Rwanda ruba rusigaranye umunyempano umwe ari we Sabrina wabashije kurenga icyiciro cya ‘battle’ cyarangiye muri Mata 2026.

Icyakora n’uyu wari usigayemo, yaje gusezererwa muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa. Kuri ubu hasigayemo abanyempano bane bonyine.

Byinshi ku makuru y’iri rushanwa azatangira gutangazwa nyuma y’uko rizaba ritangiye gutambutswa kuri Canal+ Magic kuva ku wa 12 Kamena 2026.

Uwase Belinda uzwi nka Bel ni umwe mu bari bagiye guhatana muri 'The Voice Afrique Francophone'
Sabrina wari wagerageje kugera kure muri 'The Voice Afrique Francophone' yasezerewe ageze muri kimwe cya kabiri
Boukuru nawe yasezerewe rugikubita muri 'The Voice Afrique Francophone'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages