Umuraperi Jayceon Taylor uzwi ku izina rya The Game yatangije gahunda yo gufasha abantu batishoboye ndetse bahorana ibibazo aho azabaha miliyoni imwe y’Amadolari ni ukuvuga angana na Miliyoni 650 ushyize mu manyarwanda, iyi gahunda ikazageza tariki ya 25 Ukubuza 2013.
The Game akaba yafunguye konti kuri instagram izijya ishyirwaho amafoto y’iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye.
The Game avuga ko iki gitekerezo cyo gufasha abatishoboye yakigize ubwo yahuraga n’umwana ufite inkomoko y’Afurika mu gihugu cya Australia wamubwiye bimwe mu bibazo bikomeye yaciyemo we n’umuryango we.
Yavuze ko ibi byatumye agira umwete wo kumufasha mu buryo bwose yari ashoboye.



















TANGA IGITEKEREZO