00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yiyunze na Coach Gael

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 August 2024 saa 04:50
Yasuwe :

Mugisha Benjamin (The Ben) nyuma y’imyaka ibiri yari amaze adacana uwaka na Karomba Gael (Coach Gael) bongeye guhura bashyira akadomo ku mwuka mubi wari umaze iminsi uvugwa hagati yabo.

Abakurikirana iby’imyidagaduro mu Rwanda basamiye hejuru amafoto ya The Ben na Coach Gael abagaragaza bari kumwe, basangira ubona ko bahuje urugwiro, ibintu byaherukaga mu myaka ibiri ishize bagitegurana umushinga w’indirimbo “Why” yahuje The Ben na Diamond Platnumz.

Ni amafoto yashyizwe hanze na The Ben ubwe yongeraho (Tag) Coach Gael aho ayo mafoto yari aherekejwe n’amagambo agira ati “Abavandimwe bongeye guhura. Reka twubake kandi dufate Isi.”

Ni amafoto yanyuze benshi mu bayagezeho kuri Instagram, bagaragaza ko bishimiye kongera kubabona bari kumwe.

Ally Soudy wagarutse kuri aya mafoto yagize ati “Ubundi, ubuzima ni bugufi tu.”

MC Nario we yashimiye Imana yandika agira ati “Hallelujah, Amen.”

Julien BmJizzo umenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo yanditse agira ati “Ndumva narira, urakoze Mana, The Ben na Coach Gael murakoze, ubu reka dukore.”

Mu by’ukuri The Ben na Coach Gael nubwo byavuzwe ko bafitanye ibibazo ariko bo ubwabo ntibigeze bajya mu itangazamakuru ngo bagaragaze ikibazo bagiranye nyuma yo guhurira ku mushinga w’indirimbo “Why”.

Gusa mu minsi ishize ubwo hasohokaga integuza y’indirimbo “Sikosa” ya Kevin Kade, The Ben na Element; yabaye nk’izura akaboze.

Iyi ndirimbo yatinze gusohoka bituma benshi bikoma Coach Gael bavuga ko yayitambitse kubera ibibazo afitanye na The Ben noneho byahujwe no gukoresha umuhanzi bafitanye amasezerano y’imikoranire muri 1:55 AM ayobora batamumenyesheje.

Ibibazo bya The Ben na Coach Gael ntibizwi neza gusa mu 2023 Madebeats wakoranye n’aba bagabo bombi ku mushinga w’indirimbo “Why” yemeje ko bihari.

Icyo gihe Madebeats, yagaragaje ko Coach Gael yishyuza The Ben abarirwa hagati y’ibihumbi 75$ na 100$.

Bivugwa ko aya mafaranga ari ayo Coach Gael yakoresheje ubwo hakorwaga indirimbo ‘Why’ The Ben yahuriyemo na Diamond Platnumz, ariko ikarangira The Ben amushyize ku ruhande akamwirengagiza.

Madebeats yavuze ko aya mafaranga ari ryo pfundo ry’ibibazo bimaze igihe hagati y’aba bagabo.

Abakurikira imyidagaduro mu Rwanda banyuzwe no kubona The Ben na Coach Gael bongeye gusangira
The Ben na Coach Gael biyemeje gusenyera umugozi umwe bakubaka ibyabateza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .