Ibi The Ben yabikoze yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aho yagiye kuri ‘Insta story’ asangije abamukurikira ifoto y’umweru ndede irimo akantu k’akadomo k’umukara.
Ni igikorwa The Ben yakoze bigaragara ko ashaka kwerekana ko umweru warushije cyane umukara, arangije anafata indi foto y’umweru irimo agatima ashaka kugaragaza ko akunda abamushyigikiye.
The Ben yahise agaragaza ko yagize ikibazo cy’umwanya udahagije kuko yifuzaga kuva ku rubyiniro ku rutonde rw’indirimbo yagombaga kuririmba yongeyeho izindi eshanu zikomeye.
Muri izi ndirimbo, The Ben yagaragaje ko atagize amahirwe yo kuririmba kandi zikunzwe ni Ndaje, Why, Folomiana, Ko nahindutse, Lose control, Vazi, Roho yanjye na True love.
The Ben na Bruce Melodie bamaze igihe bahigana ubutwari ubu bahuriye ku itabaro, aho biyemeje gukorana ibitaramo bine bizenguruka Igihugu basusurutsa abakunzi babo.
Ibi bitaramo abafana babo bo babifata nk’ibyo kwikiranura ku mpaka zimaze igihe zo gushaka umuhanzi ukunzwe n’abakunzi b’umuziki kurusha undi.
Ni ibitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 13 Kamena 2026, mu gihe bizakomereza i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026.
Abatari kubasha kwitabira ibi bitaramo bashyiriweho urubuga ‘Onstage’ bajya babikurikiraho biri kuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!