00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byari ibicika! The Ben na Bruce Melodie bataramiye i Nyagatare (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 June 2026 saa 07:31
Yasuwe :

The Ben na Bruce Melodie bataramiye ab’i Nyagatare, kiba igitaramo cya kabiri bakoze mu by’uruhererekane bise ‘Summer Country Tour’.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 20 Kamena 2026.

Uretse abahanzi b’i Nyagatare bahawe amahirwe muri iki gitaramo, DJ RY, MC Bertrand na MC Lucky bacyiyoboye nabo babanje gushyushya abakunzi b’umuziki i Nyagatare mbere y’uko abahanzi bari batumiwe bahagera.

Bwiza niwe wabanje ku rubyiniro. Uyu mukobwa wari ufite ababyinnyi barenga 10 yasusurukije abakunzi be b’i Nyagatare mu ndirimbo nka Gake gake, Wibeshya, Exchange, Ready, Ahazaza, Yiwe, Best Friend, Ni dange na Iyo twicaranye, asoreza kuri Ogera na Do me zashimishije abakunzi be ku rwego rwo hejuru.

Nyuma ya Bwiza, ku rubyiniro hahise hahamagarwa Kitoko nawe ntiyatenguha abakunzi be cyane ko yari yitwaje itsinda ry’ababyinnyi 20.

Uyu muhanzi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe nka Rurabo, Agakecuru, Urukundo, Akabuto, Sibyo na Thank You Kagame yatumye abari muri stade bose bikoza mu bicu.

Nyuma y’aba bahanzi hari hatahiwe The Ben, umuhanzi wari ugiye kuririmbira iwabo cyane ko ababyeyi be ari ho bavuka.

The Ben wari ufite itorero rimufasha kubyina yaserutse mu myambaro y’aborozi bo muri aka karere, ubundi si ugutaramira abakunzi be biratinda.

Uyu muhanzi wabonaga ko yifitiye icyizere cy’umwana uri gutaramira inshuti n’abavandimwe b’iwabo, yaserutse mu ndirimbo zirimo Ndi uw’i Kigali, Habibi, Am in love, Sikosa, Ntacyadutanya, Ko nahindutse, Why, Pawa, Ni forever, Naremeye, Ndaje, Roho yanjye, Binkolela, Loose Control, Plenty love na Thank you yasorejeho.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, hari hatahiwe Bruce Melodie, umuhanzi uherutse kubwira The Ben ko atari agafu k’imvugwarimwe.

Kuri iyi nshuro yasabwaga imbaraga z’umurengera kuko yari iwabo wa The Ben.

Bruce Melodie wari wongeye kwitwaza ababyinnyi benshi yinjiriye mu ndirimbo Ndumiwe, Selebura, Funga macho, Ikinya, Ikinyafu, Akinyuma, Saa moya, Ndakwanga, Nisindiye, Fou de toi, Igitangaza, Ubushyuhe, Munyakazi, Bado, Pom Pom, Kungola, asoreza kuri Henzapu yishimiwe bikomeye n’abakunzi be.

Nyuma ya Musanze aho ibi bitaramo byatangiriye ku wa 13 Kamena 2026 na Nyagatare, bizakomereza i Nyamata ku wa 27 Kamena 2026 mbere y’uko bisorezwa i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

Ababyeyi bari basohokanye abana muri iki gitaramo
Abafana batangiye kwinjira hakiri kare
Abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy bari kumwe na Sarpong wihebeye The Ben
Ku rundi ruhande Pirate nawe yari ayoboye abafana ba Bruce Melodie
Abafana ba Bruce Melodie bari bisize n'amarangi
Inzira zose zerekezaga ahantu hamwe
Abacuruzi bari basakiwe, ifaranga barikoreye ku bwinshi
Kuri stade ntabwo byari byoroshye
Bwiza ni uku yaserutse i Nyagatrare
Bwiza yishimiwe bikomeye i Nyagatare
Bwiza yatanze ibyishimo ku bakunzi be bari i Nyagatare
Kitoko ni uku yaserutse i Nyagatare
Kitoko yari yitwaje ababyinnyi 20 bari bajyanishije mu myambarire
Kitoko nawe yishimiwe bikomeye i Nyagatare
Lucky niwe wayoboye iki gitaramo
Coach Gael n'abandi benshi bashyiriweho inyubako yicaramo abanyacyubahiro
Bamwe mu bafana ba The Ben bari bisize amarangi
Uyu we byamurenze induru ayiha umunwa
The Ben yahingutse ku rubyiniro yambaye nk'umushumba
The Ben yishimiye kongera gutaramira aho ababyeyi be bakomoka
The Ben yaririmbanaga n'abakunzi be nyinshi mu ndirimbo ze
Akanyamuneza kari kose kuri The Ben
Hari aho byageze bisaba ko The Ben yikura ishati
The Ben waririmbiraga iwabo hari aho yageraga ukabona ko abonye abafana azi neza
Uyu mukobwa niwe wafashije The Ben muri zimwe mu ndirimbo yakoranye n'abahanzikazi batari bahari
Abafana bishimiye The Ben ku rwego rwo hejuru
Hari aho byageze The Ben abwira abafana ko bifuza ko aguruka kubera ibyishimo
Umufana wa Bruce Melodie yagiye yambaye ifoto y'uyu muhanzi na Coach Gael
Bruce Melodie yagaragaje ko nawe atari agafu k'imvugwarimwe
Bruce Melodie yaserukanye ababyinnyi benshi bari buzuye urubyiniro
Bruce Melodie wari umeze nk'uwasuye The Ben ku ivuko, yagaragaje ko nawe ahafite abafana ndetse benshi
Indirimbo za Bruce Melodie zirazwi i Nyagatare
Abakunzi b'umuziki b'i Nyagatare bari bakumbuye Bruce Melodie
Pirate ku rugamba rwo gushyushya abafana ba Bruce Melodie

Amafoto: Prince Willy Rusa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages