00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yasohoye ‘Inshallah’, Ish Kevin, Shaffy, Mamba, Okkama...bakora mu nganzo; Indirimbo za Weekend

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 August 2026 saa 05:09
Yasuwe :

Uko icyumweru kirangiye niko abakunzi b’umuziki baba bifuza kumva indirimbo nshya zabafasha kuruhuka neza muri iyo minsi y’ibiruhuko iherekeza icyumweru cy’akazi gakomeye.

Mu rwego rwo gufasha ababonye umwanya wo kuruhuka, IGIHE buri mpera z’icyumweru ibakusanyiriza ibihangano bishya mbyabafasha kugira ibihe byiza.

Inshallah-The Ben

Nyuma y’igihe abakunzi be bategereje indirimbo ‘Inshallah yari amaze amezi atari make abateguje, The Ben yashyize arayisohora ndetse anasohora amashusho yayo nkuko yari aherutse kubiteguza abakunzi be.

Iyi ndirimbo nshya y’uyu muhanzi mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Julien Bmjizzo.

Abajeune -Ish Kevin

Umuraperi Ish Kevin yasohoye indirimbo nshya yise ‘Abajeune’ iyi ikaba yanasohokanye n’amashusho yayo nkuko uyu muhanzi amaze kubimenyereza abakunzi be.

Ni indirimbo uyu muhanzi aba akeburamo urubyiruko ku byago byinshi bibategereje muri sosiyete mu gihe batabasha kwitwararika.

Ni inde- Shaffy ft Element EleéeH

Shaffy uri mu bahanzi bakomeye batangiriye umuziki muri Diaspora ya Amerika, yongeye guhuza imbaraga na Element EleéeH bakorana indirimbo ‘Ni inde’.

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi atangaje ko yatangiye gushyira imbaraga nyinshi mu muziki wo mu Rwanda ndetse mu minsi ishize akaba yari i Kigali aho yari yitabiriye igitaramo cya King James.

Chaser- Passy Kizito ft Butera Knowless&Alyn Sano

Passy Kizito wamenyekanye mu itsinda rya TNP akomeje urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye, by’umwihariko akaba yongeye gusangiza abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Chaser’.

Aramaze- Yampano

Yampano nubwo afungiye mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere, abakurikiranira hafi umuziki we bakomeje gusohora ibihangano bye bishya.

Kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo nshya uyu muhanzi yise ‘Aramaze’.

Yampayinka- Kirikou Akili ft Kivumbi King

Kirikou Akili na Kivumbi King basanzwe ari inshuti zikomeye, bongeye guhuza imbaraga bakorana indirimbo yabo nshya bose ‘Yampaye inka’.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu gihe Kivumbi King yiteguraga urugendo rwerekeza muri Tchèque aho yari ategerejwe mu Iserukiramuco rya ‘AfrOstrava 2026’.

Nyamabara- Okkama

Okkama yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Nyamabara’ iyi ikaba ari nayo yitiriye album ye nshya aherutse kumurikira abakunzi be.

Ku mutima- Mamba
Ahimana Adrien winjiranye mu muziki izina rya ‘Mamba’ akaba umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi ndetse no gucurangira abandi bahanzi ingoma, yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Ku mutima’.

Busy- Papa Cyangwe ft Elvin Cena

Papa Cyangwe yasohoye indirimbo nshya yise Busy, iyi akaba yarayikoranye na Elvin Cena wamenyekanye cyane kubera iyo yakoze yifashishije AI yise ‘Let me be’ yabiciye bigacika.

Elvin Cena, w’imyaka 21 y’amavuko, yakoze umuziki kuva mu 2020 akaba yari aratarabona aho amenera mu ruganda rwa muzika ariko ‘Let Me Be’ imugira umunyabigwi.

Udukaramu- Ambassadors of Christ Choir

Korali Ambassadors of Christ ikomeje imyiteguro y’igitaramo cyabo giteganyijwe ku wa 30 Kanama 2026, basohoye indirimbo nshya bise ‘Udukaramu’.

Tweguye inanga- Rwandan worshippers

Abahanzi barenga icumi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahuje imbaraga bakora indirimbo bise ‘Tweguye inanga’ yo gushimira Imana.

Ni indirimbo ihuriwemo n’abahanzi barimo Aimé Uwimana, Christian Irimbere, Papy Clever, Patrick&Tracy, Bosco Nshuti, Kanuma Damascen, Tonzi, Aline Gahongayire, Gabi Kamanzi, Trésor, Josh Ishimwe.

Indirimbo zo hanze

Nimelewa-Big Fizzo

I love you because -Mr P

Beautiful-Harmonize

B4 B4-Davido, Mayorkun, Fola

Shekete - Bebe Cool

Heaven baby-Ayra Starr ft Zayn

Rita -Elijah Kitaka

Spazzz-Busta Rhymes & J Dilla

Touch - Rayvanny


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages