The Ben yasinye amasezerano yo kwamamaza telefoni za Tecno kuri miliyoni 42 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Kanama 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] yashyize umukono ku masezerano ya miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwamamaza telefoni z’Uruganda rukora rukanacuruza izigezweho rwa TECNO Mobile.

Aya masezerano uyu muhanzi yasinyanye na Tecno kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2020, azamara umwaka.

Muri icyo gihe, The Ben azaba yamamaza telefoni ya Camon 15 Premier iri mu nshya Tecno iherutse gushyira ku isoko.

The Ben yijeje Tecno imikoranire myiza ndetse ashimangira ko impande zombi zizungukira mu masezerano yashyizweho umukono.

Yagize ati ”Yaba njyewe ndiyizeye na Tecno ndayizeye rero ndabizi neza ko nyuma yo gukorana nanjye hazaba impinduka.”

Uyu muhanzi usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ntacyo bizica ku mikoranire ye na Tecno kuko Isi yahindutse cyane.

Yakomeje ati ”Byaroroshye, nibyo ndi umuntu ukunda kuza ngenda ariko nshobora gukorera aho nzaba ndi hose.”

The Ben yishimiye kuba abahanzi b’Abanyarwanda basigaye babona amasezerano akomeye yo gukorana n’ibigo bitandukanye.

Ati “Navuga ko ari igihe kigeze, abahanzi bamaze igihe bakora ibihangano byiza rero igihe cyari kigeze ngo batangire kwinjiza amafaranga.”

Nyuma yo gusinya amasezerano, The Ben yahise atangaza ko agiye gutangiza amarushanwa ku ndirimbo nshya yiteguye gusohora yise “Kola”.

Yakomeje ati “Indirimbo nimara gusohoka (mu masaha make ari imbere), abantu bazatangira guhatanira ibihembo ku bufatanye na Tecno.”

Kugira ngo umuntu ahatane bizasaba ko yifata amashusho ari kubyina iyi ndirimbo, akayashyira ku mbuga nkoranyambaga nka Tiktok, Instagram na Facebook.

Abazahatana bagomba gukora “Tag” kuri @TecnoMobileRW na @TheBen3 bagasaba abakunzi babo gukora gukunda ibyo bakoze (Like), kubisangiza abandi (Share) no gutanga ibitekerezo.

Iri rushanwa rizatangira tariki 22 Kanama 2020 kugeza tariki 12 Nzeri. Abanyempano 30 ba mbere bazatorwa kuva tariki 14 kugeza 19 Nzeri mu gihe 10 ba mbere bazatoranywa kuva tariki 21 kugeza 27 Nzeri. Ku wa 29 Nzeri 2020 nibwo hazamenyekana abatsinze.

Umuntu cyangwa itsinda rizaba irya mbere rizahabwa 500 000 Frw, uwa kabiri azahabwa telefone ya Camon15premier, uwa gatatu ahabwe Camon15, uwa kane Camon15.

Uwa gatanu Camon15Air, uwa gatandatu azahabwa Camon15Air mu gihe guhera ku wa karindwi kugeza ku wa cumi bo bazahabwa ibihembo bya Tecno.

The Ben ubwo yageraga ahabereye igikorwa cyo gusinyana na Tecno Mobile
Muyango Claudine usanzwe ukorana na Tecno mu bahaye ikaze The Ben
Shaddyboo nawe usanzwe ukorana na Tecno yahaye ikaze The Ben
The Ben ari mu bahanzi bayoboye abandi mu kugira igikundiro mu Rwanda
Uwari uhagarariye Tecno yavuze ko bishimiye kwinjiza The Ben mu muryango wa Tecno
The Ben asinya amasezerano y'imikoranire na Tecno
Miliyoni 42 Frw nizo The Ben yahawe mu gihe cy'umwaka akorana na Tecno Mobile
The Ben yavuze ko yishimiye kwinjira mu muryango wa Tecno
The Ben yavuze ko Tecno izungukira mu kuba igiye gukorana na we
The Ben yahawe ikaze mu muryango wa Tecno

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .