Byitezwe ko The Ben azatangirira ibitaramo bye mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Gashyantare 2025, akabikomereza mu Mujyi wa Ottawa na Toronto mbere y’uko abisoreza mu Mujyi wa Edmonton ku wa 1 Werurwe 2024.
Mu kiganiro na IGIHE, The Ben yavuze ko ibi bitaramo bigamije kumurika album ye ya gatatu ateganya gusohora mu minsi iri imbere ndetse akanayimurikira abakunzi be bo mu Mujyi wa Kigali ku wa 1 Mutarama 2025.
Album nshya ya The Ben amaze imyaka myinshi ayikoraho cyane ko yatangiye kuyirarikira abakunzi be mu 2021.
The Ben ni izina ryamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo izo yakoze kuva mu myaka ya 2009 ubwo yinjiraga mu muziki kugeza ku nshya amaze iminsi ashyira hanze.
Uyu muhanzi yaherukaga gukorera igitaramo muri BK Arena mu 2022 ubwo yari yatumiwe mu cyitwa ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’ cyakurikiye icyo yahakoreye mu 2019 ubwo yari yatumiwe muri East African Party.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!