Ibi The Ben yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka cyabaye mu ijoro cyo ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena.
The Ben yagiye agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo n’abahanzi bafatanyije muri iki gitaramo, by’umwihariko agaruka ku mubano we na Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close mu muziki.
Yagize ati “Tom ukuntu mufata ni bintu ntakwandika ku mpapuro, nabyandika nko mu bitabo bitanu kugira ngo bikwirwemo kuko uretse kuba ari umuntu wamfashe akaboko akambwira ngo ibi bintu urabishoboye’’.
Uyu muhanzi ufitanye amateka akomeye na Tom Close yakomeje ati “Tom ntabwo yanjyanye mu muziki gusa, tugihura yarambwiye ngo Ben uri urashoboye. Ayo magambo uyumvise aturuka mu muntu nkawe wubaha, hakiyogeraho no kumfasha. We na Muyoboke Alexis nibo banzamuye’’.
Mu gusobanura uburyo afatamo Tom Close, The Ben yakomeje avuga ko “Mufata nk’umuntu udasanzwe, hejuru y’ibyo ni umuvandimwe wanjye, mukunda birenze urugero kandi arabizi. Akomeza kungira inama no kumba hafi’’.
“Ndabyibuka nigeze kumuhamagara ndi muri Amerika, mama wanjye yarwaye cyane. Hari mu masaha y’ijoro Saa Munani, Tom ndamubyutsa afata imodoka ajya i Masaka afata mama wanjye amujyana kwa muganga. Ni umuntu udasanzwe kuri njye kandi numva mufitiye umwenda buri gihe’’.
Aya magambo The Ben ayatangaje nyuma y’aho yari avuye ku rubyiniro yahuriyeho na Tom Close bakaririmbana indirimbo bakoranye mu myaka yashize zirimo ‘Sinarinkuzi’ na ‘Thank You’ yahagurukije abafana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!