00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yahaye abakunzi be isezerano ry’indirimbo nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 September 2026 saa 06:39
Yasuwe :

Ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo #KwitaIzina21, The Ben yabwiye abafana be ko indirimbo ye nshya ‘Ishallah’ niramuka yujuje abayirebye miliyoni eshanu azahita asohora indi nshya.

Ibi The Ben yabivugiye mu Kinigi ubwo yari yagiye gususurutsa abitabiriye ibirori byo #KwitaIzina21 kuri uyu wa 4 Nzeri 2026.

Mu kiganiro na IGIHE, The Ben yishimiye kuba umwe mu bagize uruhare mu gikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi ndetse anahamya ko byo ubwabyo nta kiguzi cyabiruta.

Ati “Ikintu cyonyine kirenze ni ugutoranywa kugira uruhare muri iki gikorwa!”

Ku rundi ruhande, The Ben umaze iminsi afite indirimbo igezweho mu muziki w’u Rwanda ‘Inshallah’ yavuze ko nkuko yabisezeranyije abakunzi be, nigira miliyoni eshanu z’abayirebye nta kabuza azahita asohora indirimbo nshya.

Ati “Miliyoni eshanu z’abayirebye nizigera nkuko nabivuze nubwo mbona ziri kwihuta ndabaha indi ndirimbo niyo gahunda.”

Hari amakuru ko The Ben ari gutunganya umushinga w’indirimbo yakoranye na Jose Chameleone bikaba byitezwe ko ariwo agiye gukurikizaho gusohora mu minsi iri imbere.

Byitezwe ko iyi ndirimbo iramutse irangiye mbere, aba bahanzi bazayiririmbana mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi ‘Comedy store’ imaze ibera i Kampala.

Ni igitaramo The Ben yatumiwemo akazagihuriramo n’abandi bahanzi nka Diamond n’abandi benshi bo muri Uganda.

The Ben yahaye isezerano ry'indirimbo nshya abakunzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages