Uyu muhanzi wageze muri iki gihugu ku wa 16 Gicurasi 2025, aho afite igitaramo cyo kumenyekanisha album ye yise ‘The Plenty Love’ kirabera muri Kampala Serena Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, ni nabwo yahise aganira n’itangazamakuru nyuma yo gukandagira muri iki gihugu.
Uyu muhanzi muri iki kiganiro ni ho yabajijwe abahanzi bo muri Uganda. Mu gusubiza yavuze abahanzi batandukanye barimo abo mu gisekuru cya kera n’abagezweho ubu muri iki gihugu.
Ati “Ndi umufana ukomeye w’umuziki wa Uganda. Nzi Ray G, Joshua Baraka na Laika (The Ben yahise aririmba imwe mu ndirimbo z’uyu mukobwa). Nkurikirana cyane umuziki wa Uganda.”
Uyu Laika ni umukobwa w’imyaka 27 uvuka mu muryango w’abanyamuziki nka Alpha Rwirangira na mubyara wabo AY, umuraperi ukomeye wo muri Tanzania.
The Ben wavukiye kandi akanakurira muri Uganda, yagaragaje n’uburyo akunda abandi bahanzi b’ibyamamare bakomoka muri iki gihugu, atanga urugero rwa Jose Chameleone, Bebe Cool na Bobi Wine.
Mu gitaramo ategerejwemo, byitezwe ko Element EléeeH na Symphony Band bari mu barakimufashamo.
Uretse aba bahanzi baturutse mu Rwanda, iki gitaramo kiranitabirwa n’abandi barimo Irene Ntale, Ray G, DJ Spinny na Omarioo waturutse muri Tanzania.
Kirayoborwa na MC Mariachi mu gihe hari n’abanyarwenya barimo Maulana na Reign na Dr Hilary Okello.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 150 UGX (agera ku bihumbi 60 Frw) , mu gihe ku meza yo muri VIP ari ibihumbi 400 UGX ( agera ku bihumbi 160 Frw) na ho ameza yicaraho abantu umunani ni miliyoni 3 UGX ( agera kuri miliyoni 1,2 Frw).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!