Amakuru ahari ahamya ko Uwicyeza Pamella wabyariye mu bitaro bya ‘Edith Cavell’ mu Bubiligi yagiye kwa muganga agiye kwipimisha akigerayo, abaganga babona yenda kwibaruka bahita bamugumana kugeza abyaye neza.
Uyu mwana wa The Ben na Uwicyeza Pamella bamwise Mugisha Paris.
Mu gitaramo The Ben yakoreye i Bruxelles mu minsi ishize, yabwiye abitabiriye ko yitegura kwibaruka umwana w’umukobwa ndetse yiteguye kumuha izina rifitanye isano n’Ibihugu by’i Burayi kubera igihango bagiranye.
The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana.
Nyuma y’ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!