00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Bruce Melodie, MTN Iwacu Muzika, Atmosfera na Gen -Z Comedy… Ibirori bya Weekend

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 June 2026 saa 11:17
Yasuwe :

Abahanga bo kurya ibirori bahamya ko Weekend itangira ku wa Kane w’icyumweru, ni mu gihe nyamara haba habura umunsi umwe ngo binjire mu minsi ibiri y’ikiruhuko nyuma y’icyumweru cyose bahanganye n’imirimo.

Uko iminsi yigira imbere niko benshi babunza imitima bibaza aho bazasohokera mu rwego rwo kurushaho kuruhura ubwonko, ari nayo mpamvu nka IGIHE twiyemeje ko buri mpera z’icyumweru tuzajya tubafasha kubakorera inkuru ihuza ibirori n’ibitaramo byateguwe.

Gen-Z Comedy

Kuri uyu wa 25 Kamena 2026, muri Camp Kigali hateganyijwe igitaramo cy’urwenya benshi bamaze kumenyera nka Gen-Z Comedy.

Ni igitaramo gikunze guhuza abanyarwenya biganjemo abakuriye muri Gen-Z Comedy n’abandi basanzwe bakora uyu mwuga wo gusetsa.

Kuri iyi nshuro uretse abakuriye muri Gen-Z Comedy batumiwe muri iki gitaramo, abandi bari bususurutse abakunzi b’ibi bitaramo barimo Dogiteri Nsabii na Bijiyobija, mu gihe Kwizera Olivier ari we uganiriza urubyiruko rucyitabira.

The Ben na Bruce Melodie bategerejwe i Nyamata

Ku munsi wa gatatu w’ibitaramo ‘Summer Country Tour’ biri guhuza Bruce Melodie, The Ben, Kitoko na Bwiza, bazajya mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata ku wa 27 Kamena 2026.

Iki gitaramo kizaba gikurikiye icyabereye i Musanze ku wa 13 Kamena 2026 n’igiherutse kubera i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, mu gihe byitezwe ko bizasorezwa i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.

MTN Iwacu Muzika i Ngoma

Ku wa 27 Kamena 2026 i Ngoma hazabera igitaramo cya kabiri cya MTN Iwacu Muzika Festival, biherutse gutangirira i Huye mu minsi ishize.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaririmbamo abahanzi barimo Chriss Eazy, Kenny Sol, Bushali, Kivumbi King, Amalon,Marina, Ross Kana na Davis D.

Atmosfera ya DJ Lamper

DJ Lamper yongeye gutegura igitaramo cye ngarukakwezi, Atmosfera gisanzwe kimenyereweho guhuriza hamwe abahanzi n’abahanga mu kuvanga imiziki.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Mundi Center ku wa 27 Kamena 2026 kizaririmbamo Diez Dolla mu gihe abazavanga imiziki uretse DJ Lamper hategerejwe abandi barimo Rusam n’umugabo we TLex, Selekta Faba,DJ Infinity n’abandi banyuranye.

Freedom Celebration muri Texas

Umunyarwenya akaba na pasiteri, Ramjaane Joshua agiye kongera gukora ibirori bya Freedom Celebration, iserukiramuco ngarukamwaka ategura mu rwego rwo kuganiriza no gususurutsa abimukira n’impunzi bafashwa na Ramjaane Joshua Foundation.

Ramjaane Joshua Foundation ni umuryango washinzwe n’umunyarwenya Ramjaane Joshua. Mu byo ukora harimo kwakira no gufasha abimukira n’impunzi baba batarabona ibyangombwa byo gutura no gukorera muri iki gihugu.

Freedom Celebration igiye kuba ku nshuro ya gatanu, byitezwe ko izabera muri Texas ku wa 27 Kamena 2026.

Ruti Joel azataramira muri Maison Noir

Ruti Joel uri mu bahanzi bagezweho mu muziki gakondo, ku wa 26 Kamena 2026 ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Maison Noir, akabari gaherereye Kicukiro.

Bwiza na Bushali barataramira muri Kigali Universe

Bwiza na Bushali bategerejwe mu gitaramo ‘2Eduo’ kizabera muri Kigali Universe ku wa 26 Kamena 2026, abazacyitabira bazacurangirwa na DJ Brianne naho Anita Pendo akazaba ashyushya abazitabira iki gitaramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages