Uko batekereza iminsi y’ibiruhuko ninako batekereza aho bazasohokera bakarushaho kuruhura ubwonko, abakunzi b’umuziki bo bakaba babonye aho kwidagadurira.
Ni muri urwo rwego nka IGIHE, buri wa Kane w’icyumweru tubakusanyiriza ahantu hanyuranye haba hateganyijwe kubera ibirori mu rwego rwo gufasha abantu kubona aho basohokera mu minsi yabo y’ibiruhuko.
The Ben na Bruce Melodie i Rubavu
The Ben na Bruce Melodie bategerejwe mu gitaramo ‘Summer Country Tour’ gitegerejwe kubera mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Ni igitaramo gisoza ibimaze iminsi bizenguruka imijyi itandukanye y’u Rwanda cyitabirwa n’abandi bahanzi barimo Kitoko na Bwiza.
MTN Iwacu Muzika Festival i Muhanga
Mu mpera z’iki cyumweru i Muhanga hategerejwe igitaramo cya gatatu cya MTN Iwacu Muzika Festival, iserukiramuco rimaze kunyura mu yindi mijyi nka Huye na Ngoma.
Iki gitaramo kizaba ku wa 4 Nyakanga 2026, byitezwe ko kizanaririmbamo Butera Knowless watumiwe nk’umushyitsi uri mu begukanye Primus Guma Guma Super Star.
Ni igitaramo gitegerejwemo abahanzi nka Davis D, Marina, Kenny Sol, Ross Kana, Chriss Eazy, Amalon, Bushali na Kivumbi King.
Ivy Summer Fest
Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hongeye gutegurwa iserukiramuco rya Ivy Summer Fest, ibirori bitegerejwe kubera mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Ibi birori bya muzika byitezweho kuzitabirwa n’abarimo Benzoo wo muri Afurika y’Epfo ukunzwe cyane mu ndirimbo “Snokonoko”, “Mabalabala”, “Izolo”, “Mopepe” na “AmaRider” zakunzwe cyane.
Iki gitaramo cyanatumiwemo Sheilah Gashumba wo muri Uganda n’abandi bahanga mu kuvanga imiziki bo mu Rwanda.
Ivy Filipiano Fest
DJ Phil Peter ufite izina mu kuvanga imiziki no kuyobora ibitaramo n’ibirori bitandukanye, yateguje igitaramo ‘Ivy Filipiano Fest’ ateganya gukorera i Rubavu ku wa 5 Nyakanga 2026.
Iki gitaramo Phil Peter yagitumiyemo ibyamamare birimo Lihle Nderu wo muri Afurika y’Epfo, Big Allan wo muri Uganda, Joxy Parker, Miss Muyango, DJ Trick n’abandi banyuranye barimo Gradine Toto.
Liberation Boxing
Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo bahure mu mukino w’iteramakofe utegerejwe na benshi, ariko Anita Pendo na Mama Sava bavuga ko uretse guhatanira intsinzi, bafite intego yo gususurutsa no guha ibyishimo abazawitabira.
Bazahigana ubutwari ku wa 5 Nyakanga 2026 muri Petit Stade, mu mukino wateguwe na ‘Body Max’. Nubwo buri wese agaragaza icyizere cyo gutsinda, bombi bahamya ko abazawitabira bazataha banyuzwe.
Umukino uzabera muri Petit Stade ku wa 5 Nyakanga 2026. Amatike yo kuwitabira ari mu byiciro bitatu birimo aya 2000 Frw, ibihumbi 10 Frw n’ibihumbi 20 Frw.
Sama Fest2026
DJ Marnaud yateguje igitaramo yise ‘Sama Fest2026’ kizabera mu Karere ka Rubavu ku wa 4-5 Nyakanga 2026 mu Karere ka Rubavu.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, DJ Marnaud yavuze ko ari iserukiramuco rizarangwa n’ibirori azahurizamo abahanga mu kuvanga imiziki n’abahanzi bagezweho.
Ati “Ni ibirori bizarangwa n’abahanga mu kuvanga imiziki ndetse n’abahanzi bagezweho mu Rwanda, gusa by’umwihariko tariki 5 Nyakanga 2026 nzaba mfite igitaramo kizabera mu bwato bwakira abagera kuri 500.”
Chef Amandah yateguye ibirori byo guteka
Amandah Darling usigaye yiyita Chef Amandah yateguje iborori byo guteka, aho ateganya kwakira abantu 120 akabatekera bakarya bagasabana banishimisha mu muziki bazaba bacurangirwa n’abahanga mu kuvanga imiziki.
Kwinjira muri ibi birori ni amafaranga ibihumbi 45Frw ugahabwa ibyo kurya mu gihe inzoga zengerwa mu Rwanda ari ukunywa izo ushaka zose, ibihumbi 85Frw ukarya ibyo ushoboye byose n’inzoga zengerwa mu Rwanda ushaka zose.
Hari kandi ameza y’abantu batanu bazaba barya nta we batangira bananywa inzoga zengerwa mu Rwanda bashaka ntawe ubabarira nyuma bakongezwa n’icupa ry’inzoga zihenze.
Kivumbi King na Indashyikirwa bagiye gutaramira i Gashora
Uretse abazaba basohokeye ku mazi i Rubavu, hari n’abazaba basohokeye ku yandi y’i Gashora ahitwa ‘Ubumuntu Resorts’ ahateganyijwe kubera igitaramo kizahuza Kivumbi King na Indashyikirwa.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2026 kizanacurangamo abahanga mu kuvanga imiziki bazaba bayobowe na DJ Inno na DJ Pyfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!