00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Bruce Melodie i Nyagatare, MTN Iwacu Muzika Festival i Huye, Chorale de Kigali… Weekend yahumuye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 June 2026 saa 07:36
Yasuwe :

Mu gihe abakunzi ba ruhago bakomeje kuryoherwa n’imikino y’igikombe cy’Isi iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ab’umuziki wo mu Rwanda nabo nta mwanya wo kuruhuka.

Mu gihe Weekend iba yegereje, ku bakunzi b’umuziki agatima kaba karehareha bibaza aho bazaruhukira imvune z’akazi bari bamazemo icyumweru, cyangwa aho bazarira ayo bakoreye muri iyo minsi.

Ni muri urwo rwego IGIHE, ibakusanyiriza ahantu hitezwe kubera ibirori by’imyidagaduro mu rwego rwo kubarangira aho bizabera.

Bruce Melodie na The Ben i Nyagatare

Nyuma y’igitaramo cy’amateka bakoreye mu Karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru gishize, Bruce Melodie na The Ben bagiye kongera guhurira i Nyagatare aho bategerejwe mu gitaramo ‘Summer Country Tour’.

Iki gitaramo kizabera muri stade ya Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026 aho aba bahanzi bazaba bifatanya na bagenzi babo barimo Kitoko na Bwiza.

Uretse abifuza kwitabira iki gitaramo bari kugura amatike banyuza hano, abatazabasha kugera i Nyagatare nabo batekerejweho kuko bashyiriweho uburyo bwo kukireba hifashishijwe ikoranabuhanga banyuze hano.

MTN Iwacu Muzika Festival igiye guhera i Huye

Abakunzi b’umuziki batuye cyangwa bakorera mu Karere ka Huye n’utundi byegeranye, bategerejwe mu gitaramo cyo gutangiza iserukiramuco ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ rigiye kuhatangirira.

Igitaramo cya mbere cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ gitegerejwe ku wa 20 Kamena 2026 kikazitabirwa n’abahanzi barimo Amalon, Kivumbi King, Kenny Sol, Marina, Bushali, Davis D, Ross Kana. Chriss Eazy na Platini uzaba yatumiwe nk’umushyitsi.

Chorale de Kigali yateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuziki

Chorale de Kigali iri mu zikomeye mu Rwanda, yateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe muzika.

Ni igitaramo bagiye gukora ku nshuro yabo ya kabiri kikazabera mu cyumba mberabyombi cya Rwanda Revenue Authority ku Kimihurura.

Kwinjira muri iki gitaramo gitegerejwemo abantu 350 ni ibihumbi 15Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 25Frw n’ibihumbi 35Frw.

Abiga mu ishuri rya Nyundo bagiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umuziki

Abiga mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki rya Nyundo, bategerejwe mu gitaramo kizabera muri ‘Institut Français du Rwanda’ mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umuziki.

Ni igitaramo gitegerejwe ku wa 20 Kamena 2026 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Anita Pendo agiye gutaramira i Musanze

Umunyamakuru akaba n’umuhanga mu kuvanga imiziki Anita Pendo agiye gutaramira i Musanze mu gitaramo yatumiwemo kizabera muri Best View Hotel.

Ni umugoroba wo gutarama utegerejwe ku wa 20 Kamena 2026 aho Anita Pendo azaba afatanya n’abarimo DJ Jayzon na DJ Khizzbeat gususurutsa ab’i Musanze.

Kidum ategerejwe gutaramira i Kigali

Kidum uri mu bahanzi bagezweho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ategerejwe gutaramira i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 19 Kamena 2026.

Kwinjira muri iki gitaramo cyitezwe kubera ahitwa Copenhagen bizaba ari ibihumbi 15Frw ku bari kugura amatike mbere, ibihumbi 20Frw ku bazayagurira ku muryango n’ibihumbi 250Frw ku bifuza kwicara ku meza y’abantu batanu ateye mu myanya y’icyubahiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages