00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Bruce Melodie besuraniye i Musanze; Ibitaramo bya ‘Summer Country Tour’ byatangiranye umurindi (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 June 2026 saa 01:20
Yasuwe :

Ibitaramo bya ‘Summer Country Tour’ byatumiwemo Bruce Melodie, The Ben, Kitoko na Bwiza byatangiriye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 13 Kamena 2026, aho aba bahanzi basusurukije ibihumbi by’abakunzi babo bari bakereye kubashyigikira.

Ni igitaramo cyabereye muri ‘Stade Ubworoherane’ kwinjira byari 2000Frw mu myanya isanzwe, 5000Frw muri VIP, ibihumbi 10Frw muri VVIP mu gihe ameza ateye muri Kigali Universe Lounge yaguraga ibihumbi 500Frw.

Ubwitabire bwari hejuru muri ibi bitaramo, ni kimwe mu byabiranze hakiyongeraho abafana bashyigikiraga abahanzi bafana ku rwego rwo hejuru.

Nyuma y’uko abakunzi b’umuziki bamaze kwinjira muri ‘Stade Ubworoherane’, abahanzi b’i Musanze barimo uwitwa Kevin Montana babanje gususurutsa abakunzi babo.

MC Lucky Nzeyimana wari umaze kujya ku rubyiniro yaboneyeho umwanya wo guhamagara ku rubyiniro Bwiza, uyu mukobwa atanga ibyishimo ku bakunzi be mu ndirimbo zirimo n’izo aherutse gusohora ‘Gake gake’, ‘Boda Boda’ n’izindi asanganywe zirimo ‘Best friend’ yakoranye na The Ben ndetse na ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie.

Nyuma ya Bwiza wamaze iminota 30 ku rubyiniro bahise bahamagara Kitoko, uyu utaherukaga gutaramira i Musanze yatanze ibyishimo mu ndirimbo ze nyinshi yagendaga aririmbaho imwe ku yindi.

Kitoko nawe wamaze ku rubyiniro iminota 30, yaje kurusigira The Ben wahamagawe ahabwa iminota 45 yo kuririmba.

The Ben wabonaga yifuza kongera kwereka abakunzi be ko ari umutaramyi byahamye, yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro rwari ruteguye neza cyane ko yari yitwaje ababyinnyi batari bake.

Uyu muhanzi kuva ageze ku rubyiniro kugeza aruvuyeho ntabwo yigeze aha agahenge abakunzi be, kuko indirimbo ye batabyinanaga wasangaga bayiririmbana dore ko hafi ya zose bazizi ijambo ku rindi.

Nyuma ya The Ben, benshi bari biteze Bruce Melodie ababahanganisha bakibaza niba yaba agiye gushyiramo ikinyuranyo cyangwa niba nawe atenguha abakunzi be.

Bruce Melodie wakoresheje isaha n’iminota 15 ku rubyiniro, yabanje kuririmba indirimbo ziganjemo izo abafana be bazi bakaziririmba badasimbuka cyane.

Uko igitaramo cye kigiraga imbere niko yagendaga ashyiramo indirimbo abafana be babyina bikoza mu bicu maze si ugutaramana nabo bivayo.

Abe The Ben, abe na Bruce Melodie uwatanga amanota agendeye kuko bitwaye muri iki gitaramo akayabagananya ntabwo yaba agiye kure y’ukuri. Icyakora ariko kuko tubona ibintu mu buryo bunyuranye, niba witabiriye iki gitaramo cyangwa wagikurikiye kuri ‘Onstage.rw’ tuguhaye ikaze ahatangirwa ibitekerezo utubwire uko ubona bakabaye bayagabana.

Twibukiranye ariko kandi ko nyuma ya Musanze, aba bahanzi bazakomereza ibi bitaramo mu Karere ka Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026. Abatazabasha kuhagera bo bakagikurikira banyuze kuri ‘Onstage.rw’.

Stade Ubworoherane yari yarimbishijwe mu mabara y'ikinyobwa cya Miitzig
Buri wese winjiye muri 'Stade Ubworoherane' yagombaga kubanza gusakwa nyuma bakamukarabya hifashishijwe umuti wica udukoko
Abakunzi b'umuziki batangiye kwinjira muri 'Stade Ubworoherane' hakiri kare
Sarpong usanzwe ari umufana wa APR FC yari yabukereye inyuma ya The Ben
Umunyarwenya Rwagaju Rumi nawe yari inyuma ya The Ben
Lucky Nzeyimana niwe wayoboye iki gitaramo
Hari abari bitwaje ibyapa byerekana abo bashyigikiye
Kevin Montana ni umwe mu bahanzi b'i Musanze bahawe amahirwe muri iki gitaramo
Bwiza yakoresheje imbaraga ze zose ngo ashimishe abakunzi be b'i Musanze
Nk'ibyo amaze kumenyerwaho, Bwiza iyo ageze mu ntara ashaka umusore babyinana zimwe mu ndirimboze
Bwiza abyinana n'uyu mufana we imbyino nzongamubiri
Nyuma y'imyaka myinshi, Kitoko yongeye gutaramira i Musanze
Kitoko yagaragaje ko yishimiye uko yakiriwe i Musanze
Kitoko yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zamenyekanye kuva mu myaka yo ha mbere
Kitoko hari aho yageraga agasimbukana n'abakunzi b'umuziki we
Kitoko yishimiwe n'abakunzi be i Musanze bamugaragarije ko bari bamunyotewe
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien niwe wahaye ikaze abashyitsi bari bagendereye akarere abereye umuyibozi
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'abahanzi, Ngabo Brave yitabiriye iki gitaramo
Coach Gael yakiriye abitabiriye iki gitaramo
The Ben yni uku yaserutse muri iki gitaramo
Akigera ku rubyiniro, The Ben yeretswe urukundo n'abakunzi be
The Ben yageze aho yikura agakote atangira guha ibyishimo abakunzi be
The Ben yeretswe urukundo n'ab'i Musanze bamweretse ko bari bamukumbuye
The Ben yijeje abanyamusanze ikindi gitaramo
The Ben yavuye ku rubyiniro ubona abafana ko bakimunyotewe
The Ben yiyambaje Faver baririmbana zimwe mu ndirimbo yakoranye n'abahanzi b'abakobwa
Lucky Nzeyimana asaba abafana gushimira The Ben bataramanye
Umunyarwenya Pirate yongeye kugaragaza ko yihebeye Bruce Melodie
Pirate yari hejuru ubwo bari bahamagaye Bruce Melodie ku rubyiniro
Akizamuka ku rubyiniro, Bruce Melodie yahingukiye ku bafana be
Bruce Melodie yatangiye aririmbana n'abakunzi be nyinshi mu ndirimbo ze bazi
Abafana ba Bruce Melodie bari bageragaje kwitabira babbigaragaza
Uyu we hari aho yageze biramurenga
Rusine ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Bruce Melodie imbere y'abakunzi be i Musanze

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages