Mbere y’uko umwaka urangira, The Ben yagiye ku rusengero ‘Eglise Vivante de Jésus Christ’ aho yasoreje umwaka aha akaba ari naho yasezeraniye imbere y’Imana ubwo yakoraga ubukwe.
Ubwo yari imbere y’ikoraniro, The Ben yashimiye Imana ko yabashije kumugeza mu nzu yayo agasoza umwaka ari kuramya no kuyihimbaza.
Ati “Nari ndi kumwe n’inshuti zanjye, isaha zenda kugera mbwira uwari utwaye nti izi camera ndazishyura ariko kora uko ushoboye umwaka urangire ndi mu nzu y’Imana hari impamvu ikomeye mba mbyifuza.”
Nyuma y’aha The Ben yaciye bugufi arambikwaho ibiganza n’abakozi b’Imana bamwaturiraho umugisha mu mwaka wa 2026.
Ku rundi ruhande, Bruce Melodie nawe yari mu rusengero rwitwa ‘Hope in Jesus church’, aha akaba yateye indirimbo yitwa ‘Urabinyegeza’.
Nyuma y’iyi ndirimbo, Bruce Melodie yavuze ko ashimira Imana yamubashishije gusoreza umwaka mu rusengero nyuma y’imyaka myinshi Satani amwihugikanye ntajye abasha kubigeraho.
Ati “Nanjye nishimiye ko Imana ihisemo ko umwaka urangira ndi aha, hashize imyaka myinshi ntabasha gusoreza umwaka mu rusengero, ariko niko byatangiye niko twarezwe, cya Satani cyaranyihugikanye ndatinda ariko mureke dushimire Imana ko ndi aha.”
The Ben na Bruce Melodie bategerejwe mu gitaramo kigomba kubera muri BK Arena kuri uyu wa 1 Mutarama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!