00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Adekunle Gold mu bahanzi barenga 10 bazaririmba muri BAL i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 May 2024 saa 08:04
Yasuwe :

Abahanzi barenga icumi biganjemo abo mu Rwanda bashyizwe ku rutonde rw’abazasusurutsa abakunzi b’umuziki bazitabira imikino ya nyuma ya BAL iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 24 Gicurasi 2024.

The Ben, Adekunle Gold, Itorero Inganzo Ngari, Juno Kizigenza, Bwiza, Kenny Sol, Alyn Sano, Chris Eazy, Ishami Talent, Kivumbi King, Ish Kevin, Kevin Kade na Ariel Wayz kimwe n’aba DJs batandukanye nibo batangajwe nk’abazasusurutsa abazitabira imikino ya BAL iteganyijwe kubera i Kigali.

Byitezwe ko imikino izabera mu Rwanda izaba inogeye buri wese nk’uko byashimangiwe na Perezida wa BAL Amadou Gallo Fall. Ati "Ibisubizo dukura mu bihugu 214 ni uko bose bayireba kandi banezerewe.”

Kuva tariki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024, mu Rwanda hazabera irushwanwa ry’amakipe yabashije kugera ku mikino ya nyuma ya BAL izabera muri BK Arena.

Binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), u Rwanda rwongereye amasezerano na BAL yo gukomeza gutegura no kwakira imikino ya kamarampaka n’imikino ya nyuma mu gihe kingana n’imyaka itatu iri imbere.

Buri muhanzi yahawe amatariki azaririmbiraho
Imikino ya BAL izajya iherekezwa n'ibitaramo by'abahanzi banyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .