Uyu muhanzi n’umugore we berekeje muri Zambia mu rugendo bagize ibanga, icyakora amakuru IGIHE ifite ni uko bashobora kwitabira igitaramo cy’aba bahanzi i Lusaka.
Rick Ross, Davido na Koffi Olomide bategerejwe mu gitaramo byitezwe ko kigomba kubera ahitwa Ciela Resort- Bonanza kuri uyu wa 1 Gicurasi 2026.
Davido umaze umwaka mu bitaramo bizenguruka Isi amenyekanisha album ye nshya yise ‘5Ive’ azataramira kandi ahitwa ‘Polo field show grounds’ ku wa 2 Gicurasi 2026.
Iki gitaramo kizaba kibanziriza bibiri bya nyuma Davido azakorera muri Guinea ari nabyo azorezaho uruhererekane rw’ibitaramo bizenguruka Isi.
Ku rundi ruhande, The Ben yerekeje muri Zambia mu gihe ari mu myiteguro y’igitaramo azahuriramo na Diamond i Kampala ku wa 5 Kamena 2026, iki kikazaba kibimburiye ibyo uyu muhanzi agomba gukorana na Bruce Melodie bazenguruka Igihugu.
Byitezwe ko muri Kamena-Nyakanga 2026 Bruce Melodie na The Ben bazakorana ibitaramo bine bizenguruka imijyi itandukanye y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!