Iki gitaramo byamaze kwemezwa ko kizabera mu Mujyi wa Bruxelles, amakuru akivamo ahamya ko ibiganiro bihagaze neza hagati ya The Ben n’abari kugitegura ku buryo hatagize igihinduka bitunguranye yazacyitabira agashyigikira Bwiza.
Icyakora nubwo aya makuru yizewe yamaze kugera hanze, nta numwe urifuza kugira icyo ayavugaho yaba uruhande rwa The Ben, abari gutegura iki gitaramo cyangwa KIKAC Music isanzwe ireberera inyungu za Bwiza.
Kujya gushyigikira Bwiza kwa The Ben, bizaba bikurikiye indirimbo ‘Best Friend’ aba bahanzi baherutse gukorana ndetse ikanakundwa bikomeye n’abakunzi babo.
Mu minsi ishize, ubwo Bwiza yari i Burayi mu biruhuko, yemeranyije na Justin Karekezi usanzwe ategura ibitaramo akanatumira abahanzi batandukanye b’i Kigali binyuze muri sosiyete ye ‘Team Production’, gukorera mu Bubiligi igitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bwiza yagaragaje ko iyi album azayimurikira mu Bubiligi ku wa 8 Werurwe 2024.
Iyi album nshya Bwiza agiye kumurikira i Burayi izaba ikurikira iyo yise ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 nubwo igitaramo cyo kuyimurika kitabaye.
Iyi album ya mbere Bwiza yari yatangiye kuyikoraho muri Mutarama 2024. Yayifashijweho n’abanditsi barimo Niyo Bosco ndetse na Mico The Best.
Abatunganya indirimbo bayikozeho barimo Tell Them, Santana, Nizbeat, Loader, Prince Kiiiz n’abandi.
Iriho indirimbo 14 zirimo iyo yise ‘Amahitamo’, ‘Amarangamutima’, ‘Are You Ok’, ‘Carry me’, ‘Monitor’ yakoranye na Niyo Bosco, ‘MR DJ’, ‘Niko Tamu’ yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks, ‘Nobody’ yahuriyemo na Double Jay, ‘Sextoy’, ‘Rudasumbwa’ n’izindi.
The Ben naramuka yitabiriye iki gitaramo azakijyamo arangije ibyo afite muri Canada aho ateganya gutangirira mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Gashyantare 2025, akomereze mu Mujyi wa Ottawa na Toronto mbere y’uko abisoreza mu Mujyi wa Edmonton ku wa 1 Werurwe 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!