00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben, Chriss Eazy na Kevin Kade bahuje imbaraga; Bwiza na Angell Mutoni bakora mu nganzo: Indirimbo za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 May 2025 saa 10:16
Yasuwe :

Muri iki cyumweru turi gusoza abahanzi batandukanye baba abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka mu Rwanda no mu mahanga bakoze mu nganzo.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ndirimbo nshya zagufasha kuryoherwa na Weekend.

“Isi” - Angell Mutoni ft. Blocka Beats

Ni indirimbo nshya ya Angell Mutoni na Blocka Beats. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bagaragaza ukuntu hari abantu bamwe bazenguruka Isi, bakiyemera ku bayifite mu ntoki.

“FOLOMiANA” - Chriss Eazy , Kevin Kade & The Ben

Bwa mbere kuva yatangira umuziki, umuhanzi Chriss Eazy yahuriye mu ndirimbo na The Ben uri mu bahanzi yakuze areberaho. Aba bahanzi bakoze indirimbo bise FOLOMiANA, bahuriyemo na Kevin Kade.

“25 Shades” - Bwiza

Bwiza uri mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda yashyize hanze album ye ya kabiri yise “25 Shades” aheruka kumurikira mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi. Ni album igizwe n’indirimbo umunani.

“100” - Racine ft. Papa Cyangwe

Ni indirimbo nshya y’abaraperi Racine na Papa Cyangwa bari mu bahanzi bahagaze neza muri muzika nyarwanda. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bagaragaza ukuntu kuba muri Kigali ari ibibazo.

“Inkuba” - Diez Dolla

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Diez Dolla uri mu bari kuzamuka neza. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba agaragaza ko abantu bashaka kuvuga nabi u Rwanda cyangwa Perezida Kagame bose bafite ikibazo.

“Umwiza” - QD

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi QD uri mu bamaze kugwiza igikundiro muri muzika nyarwanda. Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo yise “Teta”, muri iyi nshya aba avuga imyato umukobwa yihebeye.

“We Made It” - Khalfan Govinda Feat. Marina & Jay C Ambassador

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Jay C Ambassador, Marina na Khalifan Govinda. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaragaza ukuntu ku isi ibintu bihora ari hasi hejuru, ariko abantu bagahangana nabyo kuko nta kundi byagenda.

“Umufana Rmx” - B- Face ft. Stamina, Sat B, 19th, Willy, Chany Queen, Paci, Racine, Lino G, Double Jay

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi w’Umurundi B-Face yahuriyemo n’Abanyarwanda Stamina, Sat B, 19th, Willy, Chany Queen, Paci, Racine, Lino G na Double Jay.

Aba bahanzi baba bavuga ukuntu hari igihe babayeho Lolilo na B-Fizzo, bafite amazi akomeye babayeho ari abafana babo.

“Indirimbo zo hanze…

“Avicii Forever” - Avicii

“Billios” - Rudeboy

“Rather Be” - GIVĒON

“When I’m With You” - Lisa Feat. Tyla

“Somebody” - Latto

“Party 4 U” - Charli xcx

“My Darling” - Chella

“Baddies” - Aya Nakamura & Joé Dwèt Filé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .