00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben amaze iminsi mu bitaro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 April 2026 saa 07:08
Yasuwe :

The Ben amaze iminsi mu bitaro kuva mu rukerera rwo ku wa Mbere. Inshuti ze za hafi zivuga ko yafashwe ku Cyumweru avuga ko atameze neza, bigeze mu masaha y’ijoro araremba.

The Ben yari yajyanye na Bruce Melodie gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ku Cyumweru tariki ya 12 Mata 2026.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko uko kumva atameze neza byatumye atandukana n’abo bari bajyanye kare kugira ngo ajye kuruhuka, bigeze mu gicuku cy’uwo munsi ni bwo yakomeje kumererwa nabi birangira ajyanywe kwa muganga.

Bivugwa ko kugeza ubu akiri mu bitaro Kanombe aho ari kwitabwaho n’abaganga, gusa ntitwabashije kumenya indwara arwaye.

The Ben yafashwe n’uburwayi mu gihe yitegura gutangira imyiteguro y’ibitaramo azahuriramo na Bruce Melodie bizazenguruka imijyi ine y’u Rwanda.

Ni ibitaramo bizaba bikurikira ‘The New Year Groove’ The Ben yakoreye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

The Ben amaze iminsi mu bitaro
The Ben yafashwe n'uburwayi avanye na Bruce Melodie gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages