Uyu muhanzi wageze muri Indonesia kuri uyu wa 8 Ukwakira 2025, yajyanye n’abarimo Director Gad uzamufasha mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo agiye kuhakorera.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE ubwo yari akigera i Bali, yemeje ko agiye kuhakorera imishinga y’indirimbo ebyiri. Ati “Yego ni ho ndi, ndifuza kuhava mpakoreye imishinga y’indirimbo byibuza ebyiri.”
The Ben umaze amezi agera ku icyenda adasohora indirimbo, agiye gufatira amashusho y’indirimbo ze i Bali mu gihe ari no mu myiteguro y’igitaramo ‘The New Year Groove’ giteganyijwe kubera muri BK Arena ku nshuro ya kabiri.
Ku rundi ruhande, The Ben na Uwicyeza Pamella bagiye gutemberana nyuma yo kwakira inshuti zabo bakazereka umwana baherutse kwibarukira mu Bubiligi.
Iki kirwa The Ben agiye gufatiraho amashusho y’ndirimbo kibarizwa muri Indonesia, kikaba inzozi za benshi mu bakunze gutembera kubera ubwiza nyaburanga gifite.
Kuva ku biyaga byiza bigikijwe n’umucanga benshi baruhukiraho, amasumo atembana amazi y’urubogobogo, amafunguro adasanzwe, abantu buzuye urugwiro, hoteli zo ku rwego rwo hejuru n’umuco ukungahaye kuri byinshi nibyo usanga muri iki kirwa gifite ubuso bwa kilometer kare 5,780.
Imibare y’ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Bali yagaragaje ko mu 2024 cyasuwe n’abasaga miliyoni 16 barimo abavuye hanze barenga miliyoni esheshatu.
Kwinjira kuri iki kirwa gisurwa n’imbaga bisaba visa nk’uko bisanzwe hari ibihugu uyibona ugezeyo cyangwa ukayisaba mbere. Ku Banyarwanda bashaka kujyayo iyo uzamarayo iminsi iri munsi ya 30, visa uyihabwa ugezeyo ariko iyo irenga 30 uyisaba mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!