00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben agiye kongera guhurira na Diamond mu gitaramo i Kampala

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 April 2026 saa 10:24
Yasuwe :

The Ben agiye kongera guhurira na Diamond mu gitaramo kizabera i Kampala ku wa 5 Kamena 2026, aho bose batumiwe muri ‘Comedy store’ isanzwe itegurwa na Alex Muhangi.

Ni igitaramo kigiye guhuza aba bahanzi bafitanye amateka y’uko bakoranye indirimbo bise ‘Why’ iri mu zakunzwe mu myaka ishize.

Si ubwa mbere The Ben na Diamond bagiye guhurira mu gitaramo muri Uganda kuko umwaka ushize nabwo bahuriye mu kindi gitaramo bakoreye ahitwa i Ntungamo mu ijoro ryo ku wa 24-25 Gicurasi 2025.

Icyo gihe bahuriye mu gitaramo cyiswe “The Coffee Marathon Concert” cyakurikiye isiganwa ku maguru ryabaye ku manywa, hagamijwe ubukangurambaga bwo gufasha abagore bahinga ikawa kwikura mu bukene.

Nubwo atari kenshi bakunze guhurira ku rubyiniro, The Ben na Diamond ku rundi ruhande bamaze gutaramana mu bitaramo binarimo icya Trace Awards bahuriyemo mu 2023.

The Ben azaba akora icyo gitaramo mu gihe azaba yitegura gutaramira Abanyarwanda mu bitaramo bizenguruka Igihugu azakorana na Bruce Melodie byitezwe ko bizaca mu ntara enye z’u Rwanda.

The Ben na Diamond bataramanye mubirori bya 'Trace Awards' byabereye i Kigali muri BK Arena
The Ben na Diamond baherukaga guhurira mu gitaramo cyabereye i Ntungamo aho nanone bari batumiwe na Alex Muhangi
Ubwo bahuriraga mu gitaramo cy'i Ntungamo The Ben na Diamond basusurukije abakunzi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages