00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Sandra agiye gusubira muri Uganda

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 Ukuboza 2022 saa 05:36
Yasuwe :

Nyuma y’amezi atanu avuye muri Uganda kubera ibibazo by’umuryango, Teta Sandra umenyerewe mu gutegura ibitaramo agiye gusubira i Kampala, mu birori bisoza umwaka yahateguye.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Weasel, abinyujije ku rubuga rwa Snapchat yemeje ko agiye kujya mu Mujyi wa Kampala mu minsi ya vuba.

Agiye muri gahunda y’ibirori yateguye bizaba ku wa 14 Ukuboza 2022 mu kabari kitwa B. Club, kamwe mu dukunzwe mu Mujyi wa Kampala muri iyi minsi.

Sandra Teta aheruka muri Uganda muri Kanama 2022 nyuma yo kugirana ibibazo n’umugabo we Weasel wamamaye muri Goodlyfe, byatumye agarurwa i Kigali n’abana be.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Teta yari yerekeje mu ruhando rwo gutegura ibitaramo mu Mujyi wa Kampala, nyuma yo kubengukwa n’abayobozi b’akabari kitwa Hideout Lounge Bar & Restaurant.

Yahise yigarurira imitima ya benshi muri iki gihugu kuva yagera i Kampala, aho yagiye ategura ibitaramo byiswe ’Boss Lady Wednesday’ n’ibya ’Kigali Nation’.

Teta Sandra yateguye igitaramo i Kampala, kizatuma asubira muri iki gihugu
Teta Sandra yamamaye nk’umukobwa utegura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye mu Mujyi wa Kampala
Teta Sandra yatangiye gutegura ibitaramo muri Uganda kuva mu 2018
Igitaramo Teta Sandra yateguye i Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .