Ibi uyu mugore yabigarutseho mu ibaruwa ifunguye yandikiye abakunzi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bamunenga ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa bwe yagize ati “Ndashaka gusaba imbabazi mbikuye ku mutima ku magambo yose adakenewe cyangwa atari akwiye nakoresheje mu kiganiro cya Podcast nagiranye na Naissa Cynthia mu minsi ishize. Ayo magambo ntabwo yari agamije kugaragaza urwango, kutubaha cyangwa ubushyamirane hagati yanjye na Rayon Sports, abakinnyi bayo, ubuyobozi bwayo cyangwa abafana bayo.”
Uretse gusaba imbabazi, Tessy yavuze ko yubaha ikipe ya Rayon Sports n’abafana bayo, ndetse yicuza uburyo amagambo yavuze yakiriwe.
Mu minsi ishize, ubwo uyu mugore yari mu kiganiro kuri shene ya YouTube yise ‘This&That’, hari aho yageze avuga ko abafana ba Rayon Sports ari abaturage.
Ati “Abantu bafana Rayon Sports baba bafite ubuntu bw’ubuturage, ntabwo ari abasirimu. Nta Muryango wabaye umusirimu, abasirimu baba muri APR FC.”
Nyuma y’aya magambo, Tessy yokejwe igitutu n’abakunzi ba Rayon Sports, bamwereka ko ibyo yavuze atari byo, ndetse bamwe bakanyuzamo bakamwibasira bikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Amaze kubona ko amagambo yavuze yakiriwe nabi, Tessy yahisemo gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, anasobanura ko atari afite umugambi wo kubasuzugura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!