00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tems yemeje igitaramo cye i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 November 2024 saa 07:39
Yasuwe :

Tems uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki w’Isi na Afurika by’umwihariko, yemeje ko azataramira i Kigali mu 2025.

Ni amakuru Tems yemeje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutangaza igitaramo afite muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2025.

Nyuma yo gutangaza iki gitaramo, Tems yahise avuga ko mu minsi ya vuba azatangaza amatariki y’ibitaramo ateganya gukorera mu Rwanda, Nigeria, Ghana na Kenya.

Ibi Tems abigarutseho nyuma y’igihe bivuzwe ko yagombaga gutaramira i Kigali mu Ukwakira 2024 icyakora biza kurangira bidakunze kubera urutonde rw’ibitaramo yari afite.

Uyu muhanzikazi amaze igihe akora ibitaramo bizenguruka Isi ayimurikira album ye nshya yise ’Born in the wild Tems’ yakoreye i Burayi.

Tems w’imyaka 28 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Crazy things’, ’Damages’, ’Try me’, ’Fountains’ yahuriyemo na Drake n’izindi zitandukanye.

Uyu mukobwa yatangiye kuba ikimenyabose mu 2020, yiharira ikibuga cy’umuziki muri Nigeria kuva mu 2021.

Tems yemeje ibyo gutaramira i Kigali, ahamya ko amatariki ya nyayo y'igitaramo azayatangaza mu minsi iri imbere
Tems yari aherutse kuvugwa i Kigali, icyakora birangira atabashije kuhataramira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .