Aganira n’umunyamakuru, Angie Martinez, uyu muhanzi wibitseho ibihembo byinshi bya Grammy, yavuze ko yifuza umugabo “utinya Imana” kubera ko uwo mugabo yajya yita ku nshingano.
Ati “Umukunzi wanjye agomba kuba ari umugabo utinya Imana. Ni gute wankunda udafite undi muntu wubaha, kandi ukubaza izo nshingano.”
Tems yavuze ko urushako hari ibyo rusaba kwigomwa, bityo ko ari amahitamo abantu bagomba kuba bazi neza ko atazoroha.
Ati “Si ibyerekeye urukundo gusa ni ukubangikanya ibintu. Urushako rwose ni indi ntera, hari igihe rubamo ibihe bikomeye”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!