00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tems akeneye umugabo ukunda Imana

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 2 April 2026 saa 01:58
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Temilade Openiyi, wamenyekanye ku izina rya Tems, yisanzuye atangaza imimerere y’umugabo yifuza ku bijyanye n’urushako.

Aganira n’umunyamakuru, Angie Martinez, uyu muhanzi wibitseho ibihembo byinshi bya Grammy, yavuze ko yifuza umugabo “utinya Imana” kubera ko uwo mugabo yajya yita ku nshingano.

Ati “Umukunzi wanjye agomba kuba ari umugabo utinya Imana. Ni gute wankunda udafite undi muntu wubaha, kandi ukubaza izo nshingano.”

Tems yavuze ko urushako hari ibyo rusaba kwigomwa, bityo ko ari amahitamo abantu bagomba kuba bazi neza ko atazoroha.

Ati “Si ibyerekeye urukundo gusa ni ukubangikanya ibintu. Urushako rwose ni indi ntera, hari igihe rubamo ibihe bikomeye”.

Tems yavuze ko akeneye umugabo ukunda Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages